Iyi mirimo yagombaga kumara amezi 18, itwaye 840.675.210 Frw nyamara ubwo isoko ryari rigeze ku gipimo cya 80% yararyambuwe ashinjwa kutarangiza imirimo vuba, rihabwa undi rwiyemezamirimo kuri miliyoni 590 Frw na we hagiye gushira umwaka ntacyo akozeho.
Amakuru IGIHE ifite ni uko BES &supply imaze gutangira imirimo, yabonye ko Akarere kakoze inyigo nabi, kuko hari indi mirimo yiyongereye ku yo bari bafite mu masezerano, nko kubaka umukingo wa metero 75 kuri metero 11 utandukanya Gare n’isoko utari warashyizwe mu nyigo.
Rwiyemezamirimo yaje kubwirwa ko yakomeza imirimo, ibitarashyizwe mu nyigo bikazashyirwamo nyuma.
Uko ibintu byahinduye isura, rwiyemezamirimo akananirwa kwishyura abo yakoresheje
Ubwo twabazaga Nzizera Aimable ikibazo cy’abaturage basaga 100 bavuga ko yabambuye amafaranga y’akazi bakoze kuri ziriya nyubako, yatubwiye amavu n’amavuko y’ikibazo cy’ingutu afitanye n’Akarere ka Nyaruguru.
Yavuze ko yahemukiwe n’akarere bikarangira ahemukiye abaturage.
Ati “Kwambura abakozi si njye, byaturutseho byaturutse ku buhemu nakorewe n’abayobozi b’Akarere ka Nyaruguru. Nakoze imirimo igeze kuri 80% havuka ibibazo byo kutumvikana ku mirimo yakozwe bakavuga ngo nongeyemo ibyo tutumvikanye kandi ibyo nakoze byose n’ibitari mu masezerano twari twarabyumvikanye hari n’inyandiko zibigaragaza.”
Akomeza agira ati“Bahise bashaka umuntu wo gukora ubugenzuzi ku byo nari maze gukora avuga ko imirimo igeze kuri 60% kandi mu by’ukuri si ko byari bimeze n’amafoto y’ibyakozwe arabigaragaza n’uwajyayo yabibona. Uwo wakoze ubwo bugenzuzi ntiyari mu masezerano twagiranye, byose nabonye ko byakozwe mu rwego rwo gushaka kunaniza kugira ngo batanyishyura.”
Nzizera avuga ko abakoze iryo genzura bagendaga bagafata ibikoresho yaguze ahenzwe bakabiha agaciro gake, ahandi bakabara bike kandi yarakoze byinshi ari nabyo byatumye bananirwa kumvikana.
Uyu mugabo amaze kunaniranwa n’akarere ngo yafashe amadeni agura ibikoresho byose byari bikenewe ‘dukora akazi kose dusiga amarangi, dushyiramo amatara turakinga ducana n’amatara, kuko ubuyobozi bw’Akarere bwari mbansabye ko narangiza imirimo yose vuba hanyuma nkishyuza narangije’.
Yakomeje agira ati ‘Nanditse nsaba kwishyurwa barambwira ngo ntibashobora kunyishyura kuko amasezerano twari dufitanye yarangiye. Ni uko nananiwe kwishyura abakozi nakoresheje kuko nanjye nambuwe n’Akarere.”
BES &supply yakoresheje abakozi 160 bagombaga kwishyurwa miliyoni 19 Frw.
Akarere ngo kamusabye gutanga urutonde rwabo, kishyuramo abakozi 90 abandi barasigara.
Ati “Ikimbabaza cyane ni uko maze gutsindira isoko nari natanze ingwate ya miliyoni 84 Frw, ayo niyo yakabaye yishyura abo bakozi bose, ariko nayo Akarere karayafatiriye ni njye bahoza ku nkeke.”
Hatanzwe isoko rya miliyoni 590 FRW, ku nyubako yaburaga miliyoni 70 FRW ngo irangire
Nzizera yavuze ko Akarere kamaze kwanga kumwishyura, isoko kahise kariha undi rwiyemezamirimo kuri miliyoni 590 Frw, mu gihe ngo we ibyari bisigaye ngo imirimo yose irangire byari bifite agaciro katarenze miliyoni 70 Frw.
Ati “Rwiyemezamirimo mushya bahise bamwishyura miliyoni zisaga 100 Frw, mu byo yagombaga gukora harimo ibyo njye nari nararangije gukora. Igitangaje ni uko kuva bamuha isoko umwaka ushize kugeza ubu nta kintu na kimwe yakozeho.”
“Rwiyemezamirimo yaradutengushye tumwaka isoko”
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko rwiyemezamirimo Nzizera yabatengushye kandi ko imirimo yari yahawe yamunaniye.
Ati “Abakozi bambuwe na rwiyemezamirimo twarabahembye hasigaye abari bafitanye na we amasezerano y’akazi […] Isoko ryakabaye ryararangiye ariko rwiyemezamirimo yaradutengushye niyo mpamvu twahisemo gusesa amasezerano tugashaka undi kugira ngo arirangize.”
Yakomeje ati “Twamuhaye amasezerano tumwizeye dushaka ko yubaka isoko mu gihe twemeranyije abaturage bacu bakarikoreramo, ariko yaradutengushye kugeza ubwo byari bimaze kumunanira. Gufata icyemezo cyo gusesa isoko hari ibishingirwaho bigaragara birimo no kuba akazi kaba kamaze kumunanira.”
Ku bijyanye no kuba rwiyemezamirimo atarishyuwe amafaranga y’imirimo yari amaze gukora, uyu muyobozi yavuze ko nta deni akarere kamubereyemo, ahubwo ngo ibyo yari amaze gukora yarabyishyuwe harengaho na miliyoni ebyiri.
Ati “Ukurikije uko isoko ryari rimeze n’aho imirimo yari igeze nta kibazo cyo kwishyura cyari gihari. Aho imirimo yari igeze n’amafaranga yari amaze kwishyurwa twarabaze dusanga harengaho miliyoni ebyiri bivuga ngo nta mwenda tumufitiye, ahubwo yashakaga kwishyurwa andi twe twareba tugasanga ntaho ahuriye n’imirimo yakoze.”
Kuba imirimo yo kubaka iri soko ndetse na Gare yarandindiye, ngo byatewe n’uko muri iyi minsi habaye ‘akabazo’ ko kubura ibikoresho, ariko ngo mu mezi abiri ari imbere imirimo yose izaba yarangiye.
Nyuma yo kubona ko Akarere ka Nyaruguru kanze kumwishyura imirimo avuga yakoze, BES &supply yahise itanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi, rukaba rwarashyizeho ugomba gukora ubugenzuzi bw’imirimo yakozwe n’agaciro kayo.







Ibitekerezo 0