00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Guverineri Kayitesi yasabye kongera imbaraga mu marerero yo mu ngo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 April 2025 saa 04:55
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye inzego zose gushyira imbaraga mu marerero kuko ari ho umwana ahurira n’abandi batari abo mu muryango we, agakangura ubwonko bwe bityo ibibazo afite bigakurikiranwa hakiri kare.

Ibi byagarutsweho mu mwiherero w’iminsi ibiri wahurije hamwe ababyeyi ku wa 2 Mata 2025, ugamije kubakangurira kujyana abana mu marerero yo ari hafi y’ababyeyi, abafasha kurinda abana igwingira.

Mutezintare Chrysostome, umwe mu bajyanama b’ubuzima ufasha abo mu irerero ryitwa Abishyizehamwe ryo Mudugudu w’Agateko, mu Kagari ka Nyange, yemeza ko umwana wajyanywe mu irerero agaragaza itandukaniro mu mikurire ye kuko aba afite ibipimo byiza.

Ati “Umwana ujya mu irerero aba afite imikurire myiza ntabwo ajya asubira inyuma mu bipimo; kuko bategura indyo yuzuye, bakabigisha, byose ukabona bifasha umwana.”

Uwizeyimana Francine urerera muri iri rerero yahamije ko bakangura ubwonko bw’abana bagakurana ubushobozi buhamye.

Yagize ati “Umwana wanjye nari namubyaye ku mezi arindwi, bituma akurana bimwe mu bibazo by’ubuzima, birimo no guceceka cyane. Ariko aho agereye mu rugo mbonezamikurire yarashabutse, yiga kuvuga neza, yiga uturirimbo, ubu muravugana akagusubiza, nyamara mbere ntacyo mwari kuvugana.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko mu kurera umwana bisaba ko aba uw’umuryango mugari ntabe uw’umubyeyi umwe gusa, kuko ari na byo bituma akura neza mu nguni zose z’ubuzima.

Ati ‘‘Turashaka ngo amarerero akore kandi neza, kuko tuyabona nk’itsinda rya mbere umwana ageramo uretse umuryango we. Dukwiye kumenya ngo mu mudugudu uyu n’uyu harimo abana bangana batya, bari mu irerero ryo kwa kanaka, tukarikurikirana.’’

Guverineri Kayitesi yongeyeho ko ‘’Iyo bivuye ku muryango muto, tujya ku muryango mugari, tukagira aho tubona wa mwana kandi tukamukurikirana umunsi ku wundi, tumurinda ko yagira ikibazo icyo ari cyo cyose gishobora kuzamusunikira mu kugwingira no mu yindi mibereho mibi.’’

Kuri ubu, mu Karere ka Nyaruguru, harabarurwa amarerero yo mu ngo agera ku 1031, gusa amwe muri yo ntakora neza, ari na yo mpamvu Guverineri Kayitesi asaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye ngo iki kibazo gikemuke mu buryo burambye.

Imibare y’Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage bwa 2020 (DHS 2020) bwagaragazaga ko muri Nyaruguru, abana bagwingiye ari 39%, mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 33%.

Ni mu gihe intego u Rwanda rwihaye ari uko umubare w’abana bagwingira uzagabanyuka ukagera kuri 15% mu 2029.

Umuhoza Claudine, umukozi wa YWCA Rwanda, umwe miryango y'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Nyaruguru, yavuze ko bihaye intego yo kurushaho kwegera amarerero biruseho
Abajyanama b'ubuzima bashimangira ko umwana uri mu irerero atajya asubira inyuma mu bipimo by'imikurire myiza
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye inzego zose guha abana amahirwe yo kujya mu irerero kuko bahungukira byinshi byiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .