Ibi babigaragaje mu biganiro baherutse kugirana na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Butare, byari bigamije gusesengura ibibazo by’abaturage b’Akarere k’Ibiyaga Bigari, hagamijwe gushakira hamwe ingamba zatuma habaho amahoro arambye.
Kuri ubu, iyo ugeze ku mupaka w’Akanyaru, uretse kubona baturage bake batuye hafi yawo, nta rujya n’uruza yaba urw’abantu cyangwa urw’ibinyabiziga ruhagaragara.
Bamwe mu bakoraga ubucuruzi bwambuka uyu mupaka bagana mu gihigu cy’abaturanyi cy’u Burundi ndetse n’abacururizaga ku mupaka nyirizina, bagaragaza ko ubucuruzi bwabo bwatsikiye. Basaba inzego bireba ko umupaka wakongera ukaba nyabagendwa.
Bagaragaza ko umupaka ugifunga, babanje kwihangana bizeye ko wazongera ugafungura vuba, ibyatumye badafungisha imisoro y’aho bacururizaga, none bakaba babona iyi misoro irimo n’uw’ipatante imaze kubabera umuzigo, ibyo baheraho basaba ko harebwa icyakorwa bakabikurirwaho.
Umwe muri aba bacuruzi witwa Nshimiyimana Aloys yagize ati “Twabanje kwihangana dukomeza kwishyura imisoro, tuvuga ngo ejo birakunda, ejo birakunda, tukumva si ngombwa guhita tujya gufungisha amapatante. None rero, ubu noneho twarananiwe, twasaba ko badusonera bakaba bdusoneye imisoro.”
Mugenzi we, Nyiramisago Ancille wo mu Kagari ka Fugi, Umurenge wa Ngoma, yavuze ko ubuyobozi bwabasonera bukareba igihe umupaka wafungiye, kuko ikibazo atari bo cyaturutseho.
Ati “Bareba kuri TIN zacu hari abatarazifungishije, bakadusonera, kuko ubu zatangiye kutubera umuzigo kubera amadeni aba azamuka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, Bizimana Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’ipatante hamwe n’ibindi byatekerejweho, kuko umupaka ugifunga, abacuruzi bahise batangira gukangurirwa guhagarikisha imisoro, asaba abacikanwe kwegera ubuyobozi bagafashwa.
Ati “Ababa batarahise babimenya baza ku Biro by’Umurenge, bakavugana n’umucungamutungo, akabafasha gusubika imisoro yabo, kugira ngo umupaka niwongera gufungura bazongere bacuruze nta myenda.”
Tariki ya 11 Mutarama 2024 nibwo Leta y’u Burundi yongeye gufata umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda.










Ibitekerezo 0