Nyamasheke: Umugabo bikekwa ko yahanutse ku kiraro yapfuye mu buryo bw’amayobera

Yanditswe na Nshimiyimana Pascal
Kuya 24 Nzeri 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Ndungutse Charles wari utuye mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe ku muhanda yitabye Imana, bikekwa ko yaguye munsi y’ikiraro yahanukiyemo avuye mu kabari.

Inkuru y’urupfu rwa Ndungutse w’imyaka 52 y’amavuko yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 22 Nzeri 2019.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu kiraro gihuza imidugudu itatu yo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge ho muri Nyamasheke.

Abaturanyi be baganiriye na IGIHE bavuga ko Ndungutse yavuye mu kabari mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ryo ku Cyumweru, ariko uwo batahanye mu rugo agakeka ko yagezeyo kuko yari yamusizeho intambwe nke.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bushenge, Uwimana Damas, yavuze ko mu makuru yakusanyijwe bikekwa ko urupfu rwa nyakwigendera rwatewe n’impanuka yo kugwa mu kiraro.

Yagize ati “Ejo hari abaturage bari kumwe basangira inzoga, ataha mu masaha ya nimugoroba yasinze. Bityo rero bigaragara ko ashobora kuba yahanutse kuri icyo kiraro agakubita umutwe ku mabuye ari mu mugezi, byaba ari nabyo byamuviriyemo gupfa.”

Yagiriye inama abaturage kutiroha mu nzoga zishobora kubabyarira urupfu. Usibye abanywa inzoga, abazicuruza na bo basabwe kudahata abaturage izabagiraho ingaruka kandi mu gihe bibaye bakamenya neza ko abakiliya babo bashyitse amahoro mu ngo zabo.

Umurambo wa Ndungutse wajyanywe mu Bitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’icyamuhitanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku rupfu rw’uyu muturage ngo hamenyekanye icyirwihishe inyuma.

Impanuka ziterwa n’agatama zikomeje kwiyongera kuko nibura mu kwezi kumwe abantu batanu basize ubuzima mu mpanuka ziturutse ku businzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .