Nyamasheke: Abatuye ku Kirwa cya Kirehe basabye kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi mu masaha y’ijoro

Yanditswe na Nshimiyimana Pascal
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo ku Kirwa cya Kirehe giherereye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke bagaragaje ko bakigorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko mu masaha y’ijoro.

Abatuye muri aka gace bafite Poste de Santé ariko ikora mu masaha y’amanywa kuko mu ijoro abatunguwe n’uburwayi bajya kuvurirwa hakurya y’ikirwa.

Kirehe ni kimwe mu birwa biri rwagati mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Nyamasheke.

Abagituyeho bahawe Poste de Santé mu rwego rwo kubagabanya ingendo bakoraga bajya kwivuriza ku Bitaro bya Kibogora byo mu Murenge wa Kanjongo biri mu bilometero bisaga 10.

Abaturage bishimiye ivuriro bahawe ariko baracyagaragaza imbogamizi yuko rikora ku manywa gusa, bikagora abakenera serivisi z’ubuzima cyane ku bagore bagiye kubyara n’abandi bakomerewe n’uburwayi mu ijoro.

Aha ngo bibasaba gufata ubwato bakambuka Ikiyaga cya Kivu ku buryo bashobora kugirira ibibazo mu nzira.

Umubyeyi witwa Nyiransabimana utuye kuri icyo kirwa yabwiye IGIHE ko icyifuzo bafite ari ugufashwa kubona serivisi z’ubuvuzi biboroheye.

Yagize ati “Poste de santé turayifite ariko ikibazo tugira ni uko nta baganga ba nijoro tugira. Nk’umubyeyi yaba afashwe n’inda nijoro ugasanga abyariye mu nzira ku buryo umwana abyaye ashobora guhura n’ibindi bibazo by’uburwayi kuko nta baganga baba bahari ngo bamufashe.’’

Iki ni ikibazo ahuriyeho na Mukandamira Agnès we unatanga ubuhamya ko yagowe no kubyara kuko ngo yafashwe n’inda nijoro akajyanwa i Kibogora.

Yagize ati ‘‘Inda yaramfashe kubera nta baganga tuba dufite nijoro byasabye ko abatabazi n’abakorerabushake bakoresha ubwato bw’ingashyi banjyana ku Bitaro bya Kibogora. Twumva habaye umuganga wa nijoro ibyo bibazo byose byaba bikemutse.’’

Iki kibazo cyatumaga bamwe rimwe na rimwe barembera mu ngo bakabura uko bagezwa kwa muganga cyashyikirijwe ubuyobozi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Ntaganira Josué Michel, yabwiye IGIHE ko yatubwiye bagiye gukora n’umushoramari weguriwe iyi poste de santé , hakareba uburyo aba baturage batararwa.

Yagize ati “Ni byo iki kirwa kimwe n’icya Mushungo kiri mu Murenge wa Kirimbi, bigomba kugira umwihariko kuko guha ubutabazi abahatuye biragorana. Tugiye kuvugana n’umushormari weguriwe iyi poste de santé, ku buryo haboneka umuganga ukora amasaha yose ndetse hakaba hanashyirwa serivisi zihariye zo gufasha ababyeyi batwite.’’

Umudugudu wa Kirehe ugizwe n’ibirwa bitatu birimo bibiri bituwe n’abaturage 1136 mu ngo 196, ikirwa kimwe muri ibi bibiri bituweho kibarizwaho ingo 29 zonyine ndetse kukigeraho hifashishwa ubwato.

Poste de Santé ya Kirehe iherereye mu Kagari ka Rugali
Umuyobozi w'Umudugudu wa Kirehe, Ntamushobora Samson, yatangaje ko ikibazo bagishyikirije inzego z'ubuyobozi bw'akarere bategereje gusubizwa
Mukandamira Agnès yatanze ubuhamya bw'uko yafashwe n’inda nijoro akajyanwa i Kibogora kubyarirayo
Ku Kirwa cya Kirehe hatuye imiryango itandukanye
Iki kirwa giherereye hagati mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke
Nyiransabimana yasabye ko bakoroherezwa guhabwa umuganga ukora mu masaha y'ijoro
Ubwato ni bwo bwifashishwa mu bikorwa byose bisaba kwambuka Ikiyaga cya Kivu ujya ku Kirehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza