00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare yabaye nshya: Umusaruro w’imihanda ya kaburimbo imaze kuzura (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 May 2025 saa 09:03
Yasuwe :

Abatuye mu Mujyi wa Nyagatare barishimira iterambere bamaze kugezwaho rijyana n’ubwiyongere bw’ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo yatumye ubutaka bwabo bwongera agaciro ndetse ikanongera ubuhahirane.

Ku muntu udaheruka mu Mujyi wa Nyagatare kuri ubu ni kamwe mu turere turimo imihanda myinshi ya kaburimbo ireshya na kilometero 25,5.

Nyuma y’uko aka karere gashyizwe mu turere umunani twunganira Umujyi wa Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yashoye amafaranga menshi mu kubaka ibikorwaremezo muri utu turere.

Akarere ka Nyagatare mu cyiciro cya mbere hubatswemo ibilometero 3,9 mu cyiciro cya kabiri hubakwa imihanda ireshya na kilometero 14,2, mu gihe mu cyiciro cya gatatu hubatswemo imihanda ya kilometero 6,7.

Yiyongeraho ruhurura zagiye zikorwa n’indi mihanda yagiye yubakwa ihuza utu turere n’ibindi bice nk’uwa kilometero 38 uva mu Mujyi wa Nyagatare ukagera ku mupaka wa Kagitumba.

Ntabwo twakwibagirwa kandi Umuhanda Nyagatare-Ryabega wa kilometero 11 n’uhuza Akarere ka Nyagatare n’Akarere ka Gicumbi.

Akanyamuneza ni kose mu baturage ba Nyagatare

Nikuze Jennifer umaze igihe kinini atuye mu Mujyi wa Nyagatare, yavuze ko imihanda mishya yubatswe yatumye ubutaka bwabo bwongera agaciro.

Yatanze urugero agaragaza ko nk’ikibanza cyaguraga ibihumbi 500 Frw mu myaka icumi ishize, kuri ubu basigaye bakigurisha arenze miliyoni 10 Frw.

Uretse abafite ubutaka iyo mihanda kandi yahesheje icyashara n’abarimo abatwara abagenzi, binabafasha kuramira ibinyabiziga byabo kuko bitacyangirika nk’uko byari bimeze mbere.

Bishimangirwa na Munyemana Cyprien utwara moto mu Mujyi wa Nyagatare, wavuze ko imihanda mishya yatumye Akarere ka Nyagatare kagendwa cyane na bo bagahaha.

Ati “Ahantu hose habaye umujyi nta binogo bitwicira moto bigihari, nta mumotari ugihura n’ibyondo, utwara umugenzi ukamugeza aho agiye mu mahoro. Nubwo ndi umumotari mpinga n’umuceri ubu imodoka ziza gupakira zisigaye zigera ku murima wanjye.’’

Twagira Innocent na we ati “Iyo mihanda yatumye inzu zikodeshwa zigira agaciro, inzu zavuye ku bihumbi 20 Frw zigera ku bihumbi 300 Frw, 400 Frw na 500 Frw. Ikindi ubuhahirane n’utundi turere bwaroroshye nk’umuhanda uduhuza na Gicumbi watumye guhahirana byoroha cyane.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko iyi mihanda yatumye abaturage benshi bubaka inzu zigezweho, inabafasha mu kongera urujya n’uruza rw’abagana ako karere.

Ati “Hari ahantu twari dufite hadatuwe. Uyu munsi hari kuzamurwa inzu zigeretse rimwe, kabiri, inzu zo guturamo ku baturage, ku buryo ubona ko iyi mihanda n’ibindi bikorwaremezo byakuruye abantu benshi. Hari n’abo mu tundi turere baje kuhatura.’’

Meya Gasana yavuze ko kandi muri uyu mujyi hari kongerwamo ibikorwaremezo byinshi nka Sitade, imihanda myiza, ikigo cy’urubyiruko n’ibindi byitezweho kuzamura uyu mujyi nk’umwe mu yunganira Umujyi wa Kigali.

Imihanda yuzuye mu Mujyi wa Nyagatare yatumye abatwara abagenzi babona icyashara cyisumbuye
Mu Mujyi wa Nyagatare hamaze kuzura imihanda ya kilometero 25,5
Imihanda ya kaburimbo iri mu Mujyi wa Nyagatare yoroheje ubuhahirane
Inzu zigeretse ziri kuzamurwa ubutitsa mu Mujyi wa Nyagatare kubera ibikorwaremezo Guverinoma y'u Rwanda yashoyemo akayabo
Imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Nyagatare yatumye hanavugururwa insengero ku buryo bugezweho
Munyemana Cyprien avuga ko imihanda mishya yatumye babona abakiliya benshi
Nyagatare iri kubakwamo inzu zigeretse z'ubucuruzi nyinshi ziri guhindura isura y'umujyi
Umuhanda Nyagatare-Ryabega wubatswe bundi bushya ugirwa munini
Umuhanda wa kaburimbo yoroheje uva i Nyagatare ukagera i Kagitumba ni umwe mu yafashije mu gutwara umukamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .