00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo tujya impaka n’imibare - Meya Mulindwa ku bukene bwugarije Abanya-Rubavu barenga ibihumbi 50

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 27 April 2025 saa 06:36
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7), bwagaragaje ko Akarere ka Rubavu kari mu turere 10 twa mbere dukennye.

Ni ibintu byatangaje abantu cyane, bijyanye n’uko aka karere ari kamwe mu turere duherereyemo imijyi yunganira Umujyi wa Kigali n’ibindi bikorwa by’ubukungu bitagatumye ako karere karangwamo ubukene kurusha utundi.

Ni ibintu n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko biteye ipfunwe, agahamya ko bari gukora ibishoboka byose mu gufasha abaturage kwivana mu bukene.

Ibarura rusange ryo muri 2022, ryagaragaje ko Akarere ka Rubavu gafite abaturage 546.663.

Meya Mulindwa yabwiye IGIHE ko bafite abaturage bari mu bukene barenga ibihumbi 50.

Ati “Ntabwo tujya impaka n’imibare ahubwo byatweretse ko tugifite urugendo, mu baturage dufite abasaga 50.736 bari mu bukene. Abari mu bukene bukabije ni 38.883. Uriya mwanya uteye ipfunwe kuko ab’i Rubavu ntitubyifuza na gato. Ni akarere gakundwa na benshi kakabaye kaza imbere y’utundi mu gihugu nk’uko bigaragara mu bindi bipimo.”

Akomeza avuga ko akarere abereye umuyobozi gafite amahirwe menshi, ku buryo bizaborohera kuvana abaturage mu bukene.

Arimo amahirwe ashingiye ku bucuruzi bwo mu gihugu n’ubwambukiranya umupaka, kuba Akarere ka Rubavu gafite ubutaka bwera, umutungo kamere n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ati “Turaza gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare turebe umwihariko w’aho twashyira imbaraga, kugira ngo ibikorwa by’abaturage bijyane n’iterambere rya benshi, ntitube dufite abaturage bari gukira mu gihe abandi bari gukena cyane.”

Meya Mulindwa yavuze kandi ko bagiye gukorana n’amabanki ngo afashe abaturage kubona igishoro bitabagoye, ndetse bakomeze gukorana n’abafatanyabikorwa.

Byagenze bite ngo Rubavu yisange mu turere twa mbere dukennye?

Mulindwa Prosper yavuze ko aka karere kagiye gahura n’ibizazane byinshi birimo ibiza byo muri Gicurasi 2023, imitingito yakomotse ku kuruka kw’ikrunga cya Nyiragongo mu 2021, bituma badasha abaturage kuvana mu bukene uko bikwiye.

Meya Mulindwa yavuze ko inzu zirenga 5000 zangijwe n’ibiza akavuga ko kongera kuzubaka bitwara undi mwanya, ku buryo umuntu aba atakiri kuzamuka ahubwo aba ari gusubiza ku murongo ibyo yari yaragezeho mbere byangiritse.

Indi mbogamizi agaragaza ni iy’uko abakora ubuhinzi batishoboye bahura n’imbogamizi zo kubona imbuto nziza, kutagira ifumbire no kudakurikiranwa uko bikwiye, ibituma batabona umusaruro bifuza. Yatangaje ko na byo babimenye kandi bagiye kubishakira umuti.

Meya Mulindwa avuga ko bafite imishinga itaratangira ariko yitezweho gufasha ab’i Rubavu kuva mu bukene binyuze guhanga imirimo.

Irimo nk’icyanya cy’inganda, kizafasha mu hazahanga imirimo ku baturage benshi kandi zikagura n’umusaruro wabo bitewe n’ibizajya bihatunganyirizwa.

Yahishyuye ko bafite imiryango 12.774 yahoze mu bukene bari guherekeza binyuze muri gahunda zitandukanye, kugira ngo ibuvemo.

Ubuyobozi bugirana na bo amasezerano y’igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu, bakabahuza n’amahirwe atandukanye abafasha kuva mu bukene.

Kuva mu 2022/2023 bageze ku gipimo cya 88,3%, aho Meya Mulindwa ahamya ko imiryango 11.257 yamaze guhuzwa n’amahirwe ahari ngo yikure mu bukene.

Yishimira ko akarere ayoboye gakomeje kuzamuka no gutera imbere imbere ku byo kiyinjiriza (Own Revenue), akavuga ko bamaze kurenza miliyari 4 Frw ku mwaka, bisobanura ko ibikorwa by’ubukungu bihari.

Uturere 10 dukennye kurusha utundi mu Rwanda ni Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu, na Karongi.

Imibare igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwavuye kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Proser avuga atewe ipfunwe no kuba aka karere ayoboye kari mu dufite abaturage benshi bakennye
Rubavu iri mu turere 10 turangwamo ubukene kurusha utundi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .