00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshimyumuremyi wayoboraga Rwanda Housing Authority yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 March 2022 saa 02:18
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Félix, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera iperereza rigikomeje ku cyaha cya ruswa ashinjwa.

Nshimyumuremyi yafunzwe tariki ya 25 Gashyantare 2022. Uyu mugabo n’undi witwa Mugisha Alexis Emile bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye kuri uyu wa Kane mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Nshimyumuremyi yabwiye urukiko ko akwiriye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ibyo akurikiranyweho ari akagambane.

N’ubwo Mugisha Alexis Emile na we afunzwe ariko Ubushinjacyaha ku ruhande rumwe bumufata nk’umutangabuhamya wabwo ushinja Nshimyumuremyi Felix icyo cyaha cya Ruswa ahandi bukongera bukamufata nk’umufatanyacyaha cya ruswa cyakozwe.

Bombi bakurikiranyweho kwakira ruswa ya 15.000$ (asaga miliyoni 15 Frw) mu madolari 200.000$ (asaga miliyoni 200 Frw) bari basabye umushoramari bari bemerewe isoko ry’imyubakire. Ayo mafaranga bari basabye angana na 3% mu isoko abo bashoramari bari bafite kuko ryose rifite agaciro ka miliyari 8 Frw.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo burega bubakekaho icyaha cya Ruswa, gikomoka kuri Sosiyete yitwa, See-Far Housing Ltd, ifite umushinga wo kubaka amazu aciriritse asaga 556 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagali ka Kabeza hakaba hari hamaze kubakwa amazu asaga kuri 52.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mushinga wari ufite agaciro ka Miliyari 30Frw ariko Leta y’u Rwanda nayo igafasha uwo mushinga kubaka ibikorwaremezo bifite agaciro ka 30% by’umushinga wose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Leya y’u Rwanda yemeye gukora ibikorwaremezo bifite agaciro ka Miliyari 8Frw kandi ko Rwanda Housing Authority ariyo yagombaga gutera inkunga uwo mushinga wo gushyira ibikorwa remezo ahazubakwa ayo mazu aciriritse.

Buvuga kandi ko See-Far Housing yagiye igeza ubusabe bwayo ku Muyobozi wa Rwanda Housing Authority mu bihe bitandukanye kuva muri Nyakanga 2020 ngo ibyo Leta yemeye byubakwe, ariko Rwanda Housing Authority ntisubize ubwo busabe ikintu buvuga ko kigaragaza umugambi wo gushaka ruswa.

Muri Nzeri 2021, ngo iyo sosiyete yandikiye Rwanda Housing Authority iyimenyesha ko ibaye ihagaritse umushinga wo gusaba inkunga y’ibikorwa remezo bijyanye n’amazu aciriritse kuko babonaga ukurikije ibyo Leta yabasabaga bari guhomba, bitewe n’uko basabwaga ko mu mazu bazubaka 70% yayo azagurishwa ku giciro Leta izashyiraho cya 35,000,000Frw naho 30% yayo bakayagurisha ku giciro kiri ku isoko.

Nyuma y’uko sosiyete See Far Housing Authority ihagaritse umushinga, Mugisha Alexis Emile yaje kunyura aho ikorera ahasanga bamwe mu bakozi b’iyo sosiyete.

Mugisha Alexis Emile yabwiye umwe mu bakozi ba See-Far Housing ko yamenye ko bamaze igihe kinini basaba ko Rwanda Housing Authority kubashyirira ibikorwaremezo ahagombaga kubakwa umushinga w’amazu aciriritse ariko bikaba byaranze kandi akaba yabibafashamo ngo kuko aziranye n’Umuyobozi w’icyo kigo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugisha Alexis Emile yabwiye uyu mukozi wa See-Far Housing ko nibemera ibyo abasaba ko nta kabuza ibikorwaremezo bigomba gushyirwa ahazubakwa ayo mazu aciriritse.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igihe cyageze hakabaho inama yabereye muri imwe muri Hotel mu mujyi wa Kigali ngo banoza umugambi wa Ruswa wa 3%. Buvuga ko Nshimyimuremyi Felix we yagombaga gufata Miliyoni 120Frw kuko ariwe wagombaga kwemeza ko igikorwa gitangira asigaye akagabanwa hagati ya Mugisha n’abantu babiri bamufashije bakora muri Sosiyete ya See-Far Housing.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igihe cyageze ya Ruswa koko igatangwa aho umukozi wa See-Far Housing yahaye Mugisha Alexis Emile 15,000$ ariko akamubwira ko yari yatse abayozi be 20,000$ ariko amubwira ko yamaze gukuramo aye 5,000$.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugisha Alexis Emile ubwo yafatwaga n’ubugenzacyaha ahagana saa tanu z’ijoro ataha ajya iwe Kabeza, yafatanywe Amadolari ibihumbi 10,900$, akavuga ko yari ayashyiriye Nshimiyumuremyi.

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba urukiko ko abo bwazanye imbere yarwo bubasabira ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kuko iperereza rigikomeje.

Havuzwe ko bamwe mu bakozi ba sosiyete See-Far Housing batatawe muri yombi kuko bamenyesheje uwo mugambi wa ruswa inzego z’ubugenzacyaha mbere

Nshimyumuremyi yahakanye ruswa ashinjwa

Nshimyumuremyi Felix avuga ko nta Ruswa yasabye ko nta n’iyo yafatanywe kuko amafaranga yasanganywe Mugisha, akabwira ubugenzacyaha ko yari ayashyiriye Nshimyumuremyi.

Yavuze ko Mugisha Alexis Emile yemereye Urukiko ko ari we wagiye muri See-Far Housing kwaka iyo Ruswa kandi mu mabazwa ye haba muri RIB no mu Bugenzacyaha na we yivugira ko atari we wamutumyeyo kandi ko haba no mu biganiro byose byabayeho ndetse no mu majwi yafashwe nta na hamwe humvikana agirana nabo masezerano yo kuzahabwa 3% .

Yavuze ko niba Mugisha yaragiye gusaba ruswa amwiyitirira adakwiye kubibazwa.

Nshimyimuremyi Felix yabwiye urukiko ko ajya kumenya Mugisha Alexis Emile yamumenye ataje mu kibazo cya See-Far Housing, ahubwo yari azanye dosiye y’abashoramari yo kubaka amazu aciriritse asaga ibihumbi 20,000.

Yavuze ko nyuma yo kubona ko Mugisha Alexis Emile afite ubushobozi bwo kuzana abashoramari bo muri urwo rwego, aribwo yatangiye kumuha umwanya no kumugirira icyizere kuko yamubonagamo umuntu uzamufasha gukemura ikibazo cy’amacumbi aciriritse ari nabwo nyuma yaho yamubwiye ko hari ikiraka yabonye muri See-Far .
Mugisha ngo yamubwiye ko abakozi be batangiye gukorana n’iyo sosiyete kandi ko nibicamo bamwemereye 3% angana na 240,000,000Frw.

Yavuze ko iyo aza kuba azi iby’iyo ruswa yari kuba aria ho amafaranga yatangiwe cyangwa se akaba yarahamagaye Mugisha amwibutsa.

Nshimyumuremyi Felix yavuze ko Mugisha Alexis Emile yibwiriye urukiko ko we yafashwe ataha Kabeza iwe mu gihe we atuye mu Kagarama Kicukiro ngo bikaba bitumvikana ukuntu RIB yamufashe akavuga ko yaramuzaniye ayo madolari.

Ku birebana n’ifungwa ry’agateganya yasabiwe n’Ubushinjacyaha, Nshimyumuremyi Felix yavuze ko asaba kurekurwa by’agateganyo kugira ngo akomeze akorere igihugu kuko akiri muto kandi afite ubushake bwo gukora, afite umuryango akeneye kandi nawo umukeneye.

Mugisha Alexis Emile ubushinjacyaha bufata nk’umuhuza mu cyaha cya Ruswa aburana yemera icyaha akemera ko yafatanywe amadolari 10,900$ ariko yari yahawe 15,000$. Yavuze ko yafashwe ayashyiriye Nshimyimuremyi kuko ari we wari wayasabye umushoramari.

Mugisha Alexis Emile yabwiye urukiko ko ari we warebye Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority akamubwira ko yamaze kuvugana n’ubuyobozi bwa See Far Housing Ltd, bukamwemerera ko nabufasha gusubiramo inyigo z’amacumbi zikuzuza ibisabwa bazamuhemba 3% y’agaciro k’ibikorwa remezo.

Yakomeje avuga ko umuyobozi wa Rwanda Housing yamubwiye ko byaba ari byiza bikunze kuko n’ubundi bari barahagaritse gukorana kuko batari bujuje ibisabwa kandi ko babyujuje babaha iyo nkunga itangwa na Leta kandi bikazafasha gukemura ikibazo cy’ingutu abanyarwanda bafite cy’amacumbi aciriritse.

Uyu mugabo yavuze ko umugambi we utagezweho kuko yaje gufatwa na RIB mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2022 ahagana saa tanu zijoro bakamusangana ibihumbi 10,900$.

Na we yasabye kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze kuko hari imishinga minini ifitiye rubanda akamaro yari arimo gukurikirana ku buryo afunzwe cyaba ari n’igihombo ku gihugu.

Nyuma y’amasaha arenga ane Urukiko ruteze amatwi impande zombie, Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa kuwa 15 Werurwe 2022 Saa cyenda z’amanywa.

Nshimyumuremyi n'abo baregwa hamwe basabye kuburana bari hanze nubwo ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa by'agateganyo (Ifoto: Nkundineza Jean Paul)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .