00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abaturiye ibiyaga n’ibishanga batangiye kuhirirwa imyaka nyuma y’ibura ry’imvura

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 11:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye gufasha kuhira abaturage bose bahinze imyaka hafi y’ibiyaga n’ibishanga mu kwanga ko yuma bitewe n’ibura ry’imvura rikomeje kugaragara muri iki gihembwe.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ukwakira 2022, mu bice bitandukanye aho nibura hatangiye huhirwa hegitari zirenga 150 zihinzeho ibigori n’indi myaka itandukanye bigaragara ko yatangiye kuma kubera kubura imvura.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko nyuma yo kubona izuba rikomeje kuva ku bwinshi imvura igakomeza kuba nke ngo bahisemo ibice byegereye ibiyaga n’ibishanga kugira ngo byuhirwe nibura abahahinga imyaka yabo ntizume.

Ati “Ubu ubuso buri hafi y’amazi imashini zibasha kugeraho ni hegitari 4235 ni zo dushaka kuhira. Ubu twatangiye kuri hegitari zirenga 120 byagaragaraga ko imyaka izihinzeho yenda kwicwa n’izuba ariko turakomeza tunuhirire n’ahandi hose bigaragara ko hashobora kuma bitewe n’imvura nke.”

Mapambano yavuze ko kuri ubu baguze amavuta banamanura imashini nini 43 zari ziri ku karere kugira ngo babashe gufasha abaturage benshi bafite imyaka yendaga kwicwa n’izuba ryinshi rihari muri iyi minsi.

  Abaturage bishimiye kuhirirwa imyaka

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bashimiye Leta ku gikorwa cyiza iri kubakorera cyo kubuhirira imyaka.

Benshi bavuze ko banafashwa kubona imashini nini zuhira ngo kuko into basanganwe zitarenza metero 150 uvuye ahaba hari amazi.

Hakizimana André yagize ati “Nari maze iminsi mpangayitse kuko nahinze kuri hegitari imwe n’igice mpahinga ibigori, imvura yatinze kugwa bituma ibigori byanjye bitangira kuma. Ubu rero ndishimye cyane kuko Leta yatangiye kunyuhirira ku buntu.”

Yasabye Leta kongera imashini nini zuhira ku baturage ngo kuko izo basanganwe zuhira muri metero 150 gusa agasanga ari izo gukoresha mu kuhira imboga ku bindi bihingwa zidakoreshwa neza.

Uwimana Dorothea wahinze hegitari ebyiri z’ibigori we yagize ati “Ibi njye nabishimye cyane ahubwo Leta ikomerezeho. Nubwo umuntu atazabona umusaruro yari yiteze 100% ariko hari ikizavamo bitandukanye nuko imyaka yose twahinze yari igiye gupfa.”

Uwizeyimana Jean Baptiste we yavuze ko ibigori bimwe yari yarahinze byari byatangiye kuma burundu ku buryo ngo harimo n’ibyapfuye.

Yavuze ko ubutaha ibikorwa nk’ibi byo kuhira byajya bikorwa kare ku buryo baramira imyaka itari yatangira kwangirika.

Mu ntangiriro z’iki gihembwe Akarere ka Ngoma kari kihaye intego yo guhuza ubutaka buteyeho igihingwa kimwe burimo hegitari zirenga 21 z’ibigori, ibishyimbo [hegitari 42], soya [hegitari 250], umuceri [hegitari 2500] n’imyumbati kuri hegitari 1500.

Byari byitezwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga hazaboneka umusaruro nibura kuri hegitari imwe ungana na toni enye kuri hegitari imwe y’ibigori, toni 1,2 ku bishyimbo, toni 1,2 kuri soya, toni esheshatu ku muceri na toni 25 ku myumbati.

Abaturiye ibiyaga n’ibishanga i Ngoma batangiye kuhirirwa imyaka nyuma y’ibura ry’imvura
Imashini 43 nini zamanuwe zihabwa abaturage kugira ngo buhire imyaka yabo
Imyaka imwe n'imwe yari yaratangiye kuma kubera kubura imvura
Imyaka iri kuhirwa ni iyegereye ibishanga n'indi yegereye ibiyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .