Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 9 Nzeri 2026.

Amatora yabaye ku wa 2 Nzeri 2026, aho abari bemerewe gutora bari abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego rw’Igihugu.

NEC yatangaje ko abari bagize urutonde rw’abagombaga gutora bose hamwe bari 256, ariko abitabiriye amatora bari 198. Muri bo, abatoye neza babaye 197, mu gihe habonetse urupapuro rumwe rw’itora rw’imfabusa.

Nyuma yo kubarura amajwi, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Niyonshuti Ben ari we wabonye amajwi menshi ndetse akaba ari we watsinze ayo matora.

NEC yashimiye abakandida bose bitabiriye aya matora, abayobozi b’inzego z’urubyiruko bagize uruhare mu kuyategura no kuyashyira mu bikorwa, ndetse n’abatoye ku bwitabire bagaragaje.

Niyonshuti Ben azahagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbuye Icyitegetse Venuste weguye kubera imyitwarire idahwitse.

NEC yemeje bidasubirwaho ko Niyonshuti Ben ari we watsindiye kujya mu Nteko Ishinga Amategeko
NEC yemeje bidasubirwaho ko Niyonshuti Ben ari we watsindiye kujya mu Nteko Ishinga Amategeko