Ibi yabitangaje kuri uyu wa 26 Nzeri 2026, mu muganda rusange wabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, waranzwe no gutunganya umuhanda ujya ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange.

Uyu muganda wanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Abasenateri, Abadepite ndetse n’urubyiruko.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko Leta yahisemo guca inzoga z’ibyuma kuko byangizaga Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko. Yavuze ko kandi hari ibindi biyobyabwenge birimo itabi urubyiruko runywa rwibwira ko ari ubusirimu, arusaba kubireka.

Ati “Ntabwo tuzigera twemera ko kunywa ibiyobyabwenge bihinduka ubuzima busanzwe mu gihugu cyacu. Kunywa urumogi no kwitera inshinge ntabwo tuzigera tubyemera ko biba ubuzima busanzwe mu bana b’Abanyarwanda. Uko turwanya inzoga z’ibyuma ni na ko turwanya kunywa ibindi biyobyabwenge no kubikoresha.’’

Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomeje avuga ko hari ibinyobwa Abanyarwanda bari basanzwe banywa mbere y’umwaduko w’inzoga z’ibyuma birimo ubushera, urwagwa n’ikigage, ariko ko ubu batakibikora neza.

Ati “Ntabwo igihugu cyacu cyigeze gica urwagwa, ntitwigeze duca ikigage ahubwo ikibazo mwibagiwe kubikora neza. Umuntu ugiye kubikora arabikora hakazamo umwanda, ababinyoye bakarwara mu nda.”

“Abazabikora neza bagakorana n’imidugudu nta kibazo, ntabwo twakwemera ko Abanyarwanda bicwa n’icyaka. Urwagwa, ikigage bikorwanywe isuku, bikozwe neza biremewe.”

Mujyambere François utuye mu Murenge wa Gahini, yatanze ubuhamya bw’uburyo yanywaga ibiyobyabwenge akanabicuruza, bigatuma ahinduka umujura.

Yavuze ko yafunzwe inshuro nyinshi, ashimira Leta y’u Rwanda yamufashije kujya Iwawa, akavayo yarahindutse.

Uyu mugabo yavuze ko Leta yanamuhaye igishoro cy’ibihumbi 500 Frw, atangira gucuruza yiteza imbere ndetse anashaka umugore, kuri ubu akaba afite abana batatu.

Yasabye urubyiruko kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko uretse gutuma uba umujura no gutakarizwa icyizere mu muryango, nta cyiza cyabyo.

Umuhanzi Kenny Sol yakebuye urubyiruko arwibutsa ko kunywa ibiyobyabwenge nta cyiza cyabyo, abibutsa ko hari abahanzi benshi beza bakabaye barateye imbere ariko ko bagiye basubira inyuma kubera kubikoresha.

Ati “Ntabwo abayobozi bacu bagejeje igihugu cyacu aho kigeze watera ikirenge mu cyabo unywa ibiyobyabwenge. Iyo batubwira kubireka, ni twe bifitiye inyungu. Mureke tubumvire.’’

Muri ubu bukangurambaga bwo guca inzoga z’ibyuma n’ibiyobyabwenge hari kwifashishwa urubyiruko rwinshi rusanzwe ruzwi ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi, abakinnyi ba filimi.

Urubyiruko rwitabiriye umuganda, runafatanya n'ubuyobozi mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga z'ibyuma
Urubyiruko rwitabiriye umuganda, runafatanya n'ubuyobozi mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga z'ibyuma
Abashinzwe umutekano bifatanyije n'abaturage mu muganda
Abashinzwe umutekano bifatanyije n'abaturage mu muganda
Urubyiruko rwagaragaje ko rushaka kubaho ubuzima buzira inzoga z'ibyuma n'ibiyobyabwenge
Urubyiruko rwagaragaje ko rushaka kubaho ubuzima buzira inzoga z'ibyuma n'ibiyobyabwenge
Minisitiri Utumatwishima yasabye abaturage gucika ku nzoga z'ibyuma n'ibiyobyabwenge
Minisitiri Utumatwishima yasabye abaturage gucika ku nzoga z'ibyuma n'ibiyobyabwenge
Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko Leta itaciye ikigage, urwagwa n'ubushera
Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko Leta itaciye ikigage, urwagwa n'ubushera