Umuhango wo gutanga izi mpapuro wabaye ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, ubera muri Centrafrique mu biro bya Perezida Faustin-Archange Touadéra.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Kanama 2020 niyo yagize Mutsindashyaka Ambasaderi w’u Rwanda Centrafrique, aho afite icyicaro muri Repubulika ya Congo, aho n’ubundi ahagarariye u Rwanda.
U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano ahanini ushingiye mu bya gisirikare. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.
Rufiteyo kandi abasirikare bo mu mutwe udasanzwe boherejwe binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Aba basirikare bahawe ubutumwa bwo kurwanya inyeshyamba zashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Touadéra.
U Rwanda na Centrafrique kandi bifatanye ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi binyuze mu masezerano yasinywe tariki ya 27 Kanama 2021 i Bangui.
Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z’abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.
Magingo aya, isoko rya Centrafrique Abanyarwanda batangiye kurikozaho imitwe y’intoki. Ni ikibuga kirimo amahirwe atabarika kandi bitewe n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, Abanyarwanda bakomorewe byose kugira ngo bakore batuje kandi bisanga.
Mu ntangiriro za 2021, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye abacuruzi bo mu Rwanda, bamugezaho ibyifuzo byabo mu gihe baba batangiye gukorera muri iki gihugu nyuma y’aho RwandAir itangijeyo ingendo.
Mu nama yahuje abacuruzi b’Abanyarwanda n’abo muri Centrafrique mu mu mwaka ushize, havugiwemo ko mu gihe batangiye gukora, bazahabwa aho gukorera, bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo gutura ndetse n’ubwenegihugu ku babushaka.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!