Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibigo by’ubucuruzi 18% mu bito n’ibiciriritse aribyo byitabira gukoresha ikoranabuhanga.
Ubwo yari mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda kigamije kureba uburyo hakihutishwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bigo bito n’ibiciriritse, Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko kuba umubare w’ibigo bito bikoresha ikoranabuhanga ari ikibazo.
Yagize ati “Haracyari imibare iteye inkeke, vuba aha ubushakashatsi Kaminuza y’u Rwanda yakoze ifatanyije na BPN Rwanda bwagaragaje ko ibigo by’ubucuruzi bito 18% gusa aribyo byayobotse inzira y’ikoranabuhanga, nubwo COVID-19 yabaye impuruza ku bantu ikabibutsa ko bagomba gukoresha ikoranabuhanga ntabwo yagize icyo ihindura cyane ku bigo bito n’ibiciriritse kandi byaba iby’ingenzi kureba impamvu ituma bititabira ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko ari umukoro kuri guverinoma mu bukangurambaga bugamije gufasha ibigo gutanga serivisi z’ikoranabunga.
Ati “Nubwo twe nka guverinoma ndetse n’abikorera twumva ko ari ngombwa ko abantu bakoresha ikoranabuhanga, iyi mibare irerekana ko hari umubare munini w’ibigo bito n’ibiciriritse bitaritabira kurikoresha. Ni isoko ku bigo byacu by’ikoranabuhanga ariko bikaba n’umukoro kuri guverinoma wo kureba uburyo hakorwa ubukangurambaga tukazana n’ubumenyi ndetse n’ibindi nkenerwa mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri ibi bigo.”
Ibi biganiro byateguwe na MTN Rwanda byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuyobozi wayo, Mitwa Kaemba Ng’ambi; Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi batandukanye.
Mitwa Kaemba Ng’ambi yavuze ko kuba umubare w’ibigo bito n’ibiciriritse bikoresha ikoranabuhanga ukiri muto ari umukoro ku bigo bifite aho bihuriye naryo.
Yakomeje ati “Icyo numva ni umukoro, umukoro wemewe natwe nk’ikigo gifasha ikoranabuhanga ariko nanone ku muntu wese uri muri ibi biganiro wo kwibaza ngo kubera iki bitari munsi ya 82%, kubera iki bitari hejuru ya 18% kubera ko amahirwe n’inzira ikoranabuhanga ritanga birahebuje cyane bitari ukugarukira mu Rwanda gusa ahubwo no hanze yarwo.”
Ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi za mwamba ikigo gishobora gushingiraho gitera imbere, by’umwihariko akamaro karyo karushijeho kugaragara cyane muri ibi bihe bya COVID-19 aho abantu bakoresha telefoni cyangwa mudasobwa zabo bagahabwa serivisi mu buryo bubangutse.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!