Mu kiganiro aherutse kugeza ku bagenzacyaha n’abashinjacyaha ubwo basozaga amahugurwa ku bijyanye no guteza imbere ubuhuza mu nkiko, Umuyobozi muri MINIJUST, Mukabatsinda Anatolie, yagaragaje ko Leta igowe no kubona abafungwa barushaho kwiyongera.
Yavuze ko urwego rw’ubutabera rubangamiwe n’ibibazo bitatu birimo umubare munini w’imanza ziri mu nkiko bituma gutanga ubutabera butinda, bikaba ari nabyo bitera ubucucike mu magororero hirya no hino mu gihugu.
Yanakomoje ku kibazo cy’imanza z’ibirarane nyinshi zigenda zinazamuka uko iminsi ishira, n’umubare muto w’abakozi b’urwego rw’ubutabera.
Ati “Mu myaka itanu ishize mu 2020 hasubitswe imanza ibihumbi 24, muri 2021 kubera COVID-19 hasubikwa ibihumbi 29, umwaka wakurikiyeho hasubikwa ibihumbi 33, mu 2023 hasubukwa ibihumbi 34, naho mu 2024, hasubikwa ibihumbi 36. Urumva rero ko ari ibibazo bikomeye.”
Mukabatsinda yakomeje avuga ko ubwinshi bw’imanza bukomoka ku bwinshi bw’izinjira mu nkiko nyamara bitari ngombwa.
Mu mwaka ushize wa 2024 wonyine, hinjiye imanza ibihumbi 107, kandi inyinshi zari inshinjabyaha zingana na 69%, zirimo ubujura bufitemo 28%, gukubita no gukomeretsa bufite 15%.
Yavuze ko muri ibi byaha byose, harimo ibyo ababikoze bahabwa nk’igifungo bisubitse, ibihano nsimburagifungo cyangwa se hakabaho kuga abagiranye amakimbirane yakemurwa bitagombeye inkiko.
Mukabasinda yavuze ko uko abagororwa bakomeza kwiyongera muri gereza, biba umutwaro ku gihugu.
Yavuze nibura abagororwa 66 binjira mu igororero buri munsi, ibi bikaba bihenda Leta cyane, kuko mu ngengo y’imari iheruka y’asaga miliyari 204 Frw yagenewe MINIJUST; Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororero (RCS) rwihariye miliyari zirenga 40 Frw zose rwonyine.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves, aherutse kuganira na IGIHE, avuga ko abanyamategeko bakwiye kureka kuba imbata z’amategeko; bagatanga ubutabera burimo n’ubumuntu.
Yifashishije urugero rw’urubanza, yagaragaje ko mu mihanire y’umubyeyi wahamwe n’icyaha ariko ufite abana, akwiye guhanwa ariko hazirikanwa ko asize abana mu rugo.
Ati ‘‘Ese niba itegeko ribyemera kuki utamuha igihano ariko kimwemerera kugumana inshingano zo kurera abana? Ibihano bisubitse bitari ibyo kujya muri gereza amategeko arabyemera. Turashaka kurema abanyamwuga bava mu bihano bifunga mu gihe atari ngombwa tugakoresha n’ibindi bihano bidakoreshwa ariko biri mu mategeko yacu.’’


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!