Yabigarutseho ku wa 4 Nyakanga 2025 ubwo Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia yizihizaga imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, baba abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Ethiopia, abayobozi ba Ethiopia, abo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj. Gen (Rtd) Charles Karamba yagarutse ku rugendo rutoroshye rw’u Rwanda nyuma y’uko rwibohoye, ashimira abafatanyije na rwo mu nzira y’iterambere n’abaje kwifatanya na rwo mu kwizihiza imyaka 31 rwibohoye.
Yibukije uburyo ku wa 4 Nyakanga 1994 ari umunsi washyize iherezo ku macakubiri, itotezwa no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bikozwe n’Ingabo zari iza RPA, zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ati “Ntabwo byari ukwibohora ubutegetsi bw’igitugu gusa, ahubwo byari no kubaka u Rwanda hashingiye ku bumwe, ubutabera ndetse buri wese agahabwa agaciro.”
Yagaragaje uburyo u Rwanda rwateye imbere mu buryo butangaje mu myaka 31 ishize, icyari igihugu cyari cyazimye cyongera kugira icyizere, amacakubiri asimbuzwa ubumwe, igihugu cyari cyabaye umuyonga cyongera gutera imbere mu buryo bugaragara.
Yagaragaje uburyo iterambere ry’u Rwanda rigaragara mu nzego zose, kuva ku mahoro, ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, ubuyobozi buhora bushyira imbere abaturage, iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, guhabwa serivisi zinoze n’ibindi.
Ati “Uyu munsi turi igihugu gishikamye, kirajwe ishinga no kugera kuri byinshi, gifite inzego zikomeye, kikibanda kuri politiki idaheza, ndetse n’icyerekezo cy’ejo hazaza kizima.”
Amb Maj Gen (Rtd) Karamba yavuze ko muri iyi myaka 31 u Rwanda rutirebyeho gusa, ahubwo rwanagize uruhare mu guharanira ituze ry’abatuye Isi.
Yibukije uburyo u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo, bikajyana n’indi mishinga igamije iterambere rya Afurika.
Yashimiye uburyo umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu ukomeje gutera imbere, by’umwihariko agaruka ku mubano wihariye warwo na Ethiopia ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi.
Yagaragaje ko u Rwanda na Ethiopia bifatanya mu nzego zirenga 20 zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ubuzima, gufatanya mu bwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere ibikorwaremezo, igisirikare, ubukerarugendo n’izindi nzego.
Ati “Ibihugu byacu kimwe cyigira ku kindi, ubufatanye bw’abaturage b’ibihugu byombi bwakomeje gutezwa imbere ari na ko hatezwa imbere ubushake buhuriweho n’ibihugu byombi bwo gukomeza kwimakaza Afurika itekanye ndetse iteye imbere.”
Yerekanye ko u Rwanda ruzakomeza gahunda yarwo yo gufatanya n’ibindi bihugu, iterambere ridaheza, arakomeza ati “Dutekereza ko hari byinshi biduhuza kurusha ibidutanya. Dufatanyije dushobora gukemura ibibazo dufite kutagera ku bintu byinshi byiza.”
Semunigus Habtegiorgis wari uhagarariye Ethiopia muri ibi birori, yerekanye ko ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cyabo bumaze igihe kinini kuva ku ishingwa ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Na we yagarutse ku nzego u Rwanda na Ethiopia bikomeje gufatanyamo, yitsa cyane ku bujyanye no guteza imbere ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, ndetse yibutsa uburyo igihugu cye cyagize uruhare mu butumwa bw’amahoro ubwo u Rwanda rwari mu bihe bikomeye.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU, Selma Malika Haddadi, yashimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere muri iyi myaka 31 ishize rwibohoye, anagaragaza uburyo ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagize uruhare runini kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu.
Selma Malika Haddadi yacyeje Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya AU, cyane cyane ku mavugurura y’uyu muryango n’uburyo bwo guteza imbere inzego z’ubuvuzi.
Yavuze ko uburyo u Rwanda rwateye imbere mu nguni zose nk’inzego z’ubuyobozi, ikoranabuhanga, ihangwa ry’udushya mu mishinga itandukanye n’ibindi bikomeje kubera urugero rw’ibishoboka ibindi bihugu bya Afurika.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!