Kicukiro: Yafashwe yaka ruswa umuturage amwizeza ko ubuyobozi butazamusenyera inzu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kamena 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wa tariki ya 15 Kamena nibwo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 37 yakira ruswa y’ibihumbi 20 Frw, nyuma yo gushuka umuturage ko azamuvuganira ntibamusenyere inzu.

Uwo mugabo yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga mu kagari ka Kagasa, mu mudugudu wa Kabidandi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie-Gorreti Umutesi, avuga ko uwo mugabo ubusanzwe ari umufundi ariko akagenda abeshya abaturage ko ashinzwe ubugenzuzi bw’ amazu yubakwa bitemewe n’ amategeko ndetse ngo agira uruhare mu isenywa ryayo.

Ibi akaba aribyo yagendaga ashukisha abaturage bubatse mu buryo butemewe n’amategeko akababwira ko aziranye n’abayobozi, ko nibamuha amafaranga azabavuganira be kubasenyera.

Yagize ati “Kugira ngo dufate uriya mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage yatse amafaranga ibihumbi 20 Frw ngo azamuvuganire abayobozi batazamusenyera. Umuturage yaje kuduha amakuru tumubwira uko azabigenza kugira ngo afatwe arimo kuyamuha.”

CIP Umutesi avuga ko umuturage yagiye akabikora uko abapolisi bari bamubwiye bityo babafatira mu cyuho arimo kuyakira.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abaturage kuba maso bakirinda ababashuka ndetse bagira abo babona bakihutira gutanga amakuru.

Ati “Turashimira uriya muturage wihutiye gutanga amakuru ariko tukanakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare. Turanasaba abantu kwirinda ababashuka babaka amafaranga cyangwa ruswa kuko ruswa ni icyaha gihanirwa n’amategeko.”

Ndagijimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gahanga kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .