Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Uhuru Kenyatta yageze mu Gace ka Manyani mu Ntara ya Taita Taveta, ahagomba guteranira Inama y’Abaminisitiri.
Ubwo yahageraga na kajugujugu, Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu no guhuza Ibikorwa bya Guverinoma, Fred Matiang’I, wari uhagaze mu mwanya ubanza ubundi ubamo visi perezida. Ruto na we yari hafi aho hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba Kenya.
Uburyo Minisitiri yari ahagaze imbere ari we wakira Perezida mbere, byatunguye abantu benshi ku buryo abanyapolitiki bakomeje kuvuga ko Ruto yamaze kwigizwaho, agasimbuzwa Matiang’I mu nshingano, nubwo buri wese atigeze ahindurirwa imirimo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abasenateri barimo Kipchumba Murkomen na Millicent Omanga bagaragaje ko batunguwe cyane n’ibyabaye ubwo bakiraga perezida kuri uyu wa Gatanu.
Iyi nama ya Taveta ibaye nyuma y’uko Ruto akomeje ibikorwa bitandukanye byo gukusanya ubushobozi, byanezwe cyane na Guverinoma, ndetse hari bimwe biheruka guhagarikwa na polisi.
Ruto akomeje gushyirwa ku gitutu ashinjwa gusuzugura Perezida Uhuru Kenyatta, ku buryo abayobozi baba abo mu Ishyaka Jubilee no muri guverinoma, bakomeje kumusaba kwegura.
This reminds me how Moi was frustrated as vice president by people who didn't want him to ascend to the throne. The rest is history. pic.twitter.com/FheIDPa4s3
— Millicent Omanga (@MillicentOmanga) October 16, 2020
The Deputy President Fred Matiangi receiving the President thereafter introduce other Cabinet members. 😂😂😂Those of us who didn’t witness the last days of Mzee Jomo Kenyatta ‘will see things’ in the next 22 months. pic.twitter.com/WaaODjwVEo
— KIPCHUMBA MURKOMEN, E.G.H (@kipmurkomen) October 16, 2020
President Uhuru being received by DP Matiang'i in Tsavo for the Cabinet Retreat. On the right side is the wheelbarrow movement of Kenya Patron,Mr Ruto.#BBI pic.twitter.com/L1whwoKv40
— Mr. Kinuthia Pius. (@Belive_Kinuthia) October 16, 2020
The deputy president Matiangi receiving president Uhuru kenyatta, looking on is "clerk" William Ruto pic.twitter.com/jOTUg1sZAA
— Hon Caleb Kositany (@KositanyCaleb) October 16, 2020
Just like we remember the humiliation and mistreatment the Late President Moi went through before he became president, such photos will also find a space in our history books. Hii madharau itaisha tu. Viva William Ruto. pic.twitter.com/ORh2ol1uAq
— Nixon Korir (@nixon_korir) October 16, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!