00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umuganura waranzwe no kwishimira ko batsinze amapfa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 August 2026 saa 12:26
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bishimiye ko bizihije Umuganura wa 2026 nta mapfa ari muri aka Karere ku buryo Leta igaburira abaturage, bayisaba kuhongera ibikorwa byo kuhira byinshi. Ni mu gihe abandi baturage bahize kugura imodoka zibafasha mu kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Ibi babitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2026, ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura. Uyu munsi waranzwe no kwishimira ibyo abaturage bejeje, aho nko mu Murenge wa Ndego bishimiraga ko uyu munsi ubaye barahinze bakeza, aho kugaburirwa na Leta nk’uko byari bimaze igihe bigenda.

Mukamakuza Espérance utuye mu Mudugudu wa Muzizi, mu Kagari ka Rukara, mu Murenge wa Rukara, yavuze ko uretse guhinga akaneza, ku muganura w’uyu mwaka yishimira ko yabashije kwiga umwuga mushya akawurangiza.

Ati “Uyu muganura wangendekeye neza, nagiye mu ishuri niga kudoda kandi ndi mukuru, ubu ndi umubyeyi wamenye kudoda imipira, imyenda y’abagore, iy’abagabo. Ubu naganuye ubumenyi nungutse bushya buri kumfasha mu iterambere. Uyu mwaka rero twinjiyemo, nahize guhinga nkoresheje ifumbire nikoreye kuko isanzwe nyigura impenze ariko ndashaka kuyikorera kandi nyinshi.’’

Abaturage bo mu Murenge wa Ndego bo bishimiye ko uyu muganura ubaye barejeje imyaka, bitandukanye no mu myaka ibiri ishize aho bawizihizaga Leta iri kubaha ibyo kurya kubera izuba ryinshi ryavaga rikangiza ibyo bahinze.

Mukamukiza Séraphine utuye mu Mudugudu wa Kabusunzu mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego, yavuze ko bari bamaze imyaka itatu bateza, aho byageze n’aho Leta itangira kubagaburira aba ari na yo ibaha imbuto yo guhinga kubera izuba ryinshi.

Ati “Uyu mwaka twarahinze tureza, ubu tugeze naho tuganuza abandi baturage batishoboye. Iwanjye turi umuryango w’abantu batanu rero nejeje ibishyimbo n’ibigori bihagije bituma umuryango wanjye umera neza. Ikintu twifuza rero abantu ba Ndego ni uko Leta ishyira imbaraga mu kutwuhirira imyaka, nitubibona dore dufite imbaraga bizatuma duhinga cyane tweze.’’

Ndayisenga Samuel wo muri uyu Murenge, we yavuze ko yishimira ko uyu mwaka Umuganura ubaye nta mapfa ari i Ndego. Yavuze ko nibura hejuru ya 75% abantu benshi bejeje imyaka ku buryo nta kibazo cy’inzara kigihari.

Ati “Ikintu cya mbere dukeneye ni ibikorwa byo kuhira, aha tuzengurutswe n’ibiyaga byinshi ariko nta kintu tubimaza, dukunze gusonza cyane kubera izuba ariko tubonye uko twuhira imyaka rwose twahinga tukeza. Inaha dufite ubutaka bugari umuntu ahinga hegitari irenga ariko kubera izuba bigapfa.’’

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yasabye abaturage kwishimira ibyo bejeje ariko banahinga mu buryo bushya butangiza ubutaka. Yavuze ko ubu buryo buzabafasha kongera umusaruro ku buryo umwaka utaha ibyo beza biziyongera.

Dr. Nyirahabimana yasabye abaturage ba Kayonza kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, kwirinda kugurisha bakamara ibyo bejeje byose kugira ngo bizabafashe mu gihe bazaba bari guhinga ibindi.

Abaturage ba Rukara baganuje abandi batejeje
Bimwe mu byejejwe n’abaturage ba Rukara
Abaturage bo muri Ndego bavuze ko uyu mwaka babonye imvura ituma babasha kweza
Abaturage ba Ndego bishimiye ko uyu mwaka babashije kweza bitandukanye no mu myaka ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages