Karangwa, Umuvugizi wungirije wa ADEPR yasabiwe gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kamena 2020 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye Rev. Karangwa John, umuvugizi wungirije wa ADEPR, gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kubera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranyweho.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo Rev. Karangwa John, umuvugizi wungirije wa ADEPR ufungiye i Mageragere.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko rushinja Karangwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite impamyabumenyi (Bachelor’s).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.

Urukiko rwasabye ubushinjacyaha ibimenyetso nabwo bugaragaza inyandiko zanditswe n’urwego rubifitiye ububasha ari rwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), aho yagaragaje ko ishingiye ku bisubizo byavuye mu kigo cya Uganda gishinzwe uburezi cyahakanye ko iryo shuri ntariba muri Uganda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igisubizo cyavuye muri Philippines Association of Colleges and Universities Commission, nacyo cyaje gihakana ko ishuri Karangwa John, avuga ko yizeho rya Farcorners International Theological Seminary, ritaba mu mashuri yo mu gihugu cya Philippines.

Karangwa ahakana ibyo aregwa akavuga ko yahize akagaragaza ibimenyetso birimo urutonde n’ifoto ahabwa impamyabumenyi (graduation) yakuye kuri Google. Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.

Nyuma yo kwiregura kwa Karangwa John, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma ibimenyetso rukazasoma urubanza tariki ya 30 Kamena 2020 saa cyenda.

Amakuru aturuka muri ADEPR yemeza ko kugeza ubu Karangwa John akibarwa nk’umukozi wa ADEPR n’umukirisito kuko atarafatirwa icyemezo na kimwe nk’uko byagiye bikorwa ku bandi.

Ibyo Karangwa akekwaho, hari abayoboke ba ADEPR bavuga ko bidakwiriye gukorwa mu bashumba bayoboye intama kuko kubeshya kandi ari icyaha Imana yanga urunuka. Ibi bikaba byaratumye hari abayoboke ba ADEPR babatakarije icyizere kuko nta bunyangamugayo bababonyemo.

Rev Karangwa John yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .