Kagame yasabye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda umusanzu mu guhashya abahakana Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ubufatanye mu kurwanya ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi. Ni mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yabisabye kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Convention Centre, ubwo yasangiraga n’abasaga ijana bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Ubu busabe bwahuriranye nuko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside yasohoye itangazo ryamagana ikiganiro cyateguwe n’Ishyirahamwe Institut Seth Sendashonga kizabera mu Bubiligi, ivuga ko kigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo igihugu cyabohowe ari zo “nkingi z’ingenzi twizeye gukomeza gusigasira hamwe n’abafatanyabikorwa bacu.”

Yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya guhakana Jenoside gukomeje gufata intera ku Isi.

Ati “Mu gihe ihakana rya Jenoside rikomeje kwiyongera, haba kuri twe n’abandi hari ibintu byinshi biri kwiyongera ku isi ariko mbere na mbere ndajwe ishinga n’iki, ni inshingano zacu gufatanya kukirwanya.”

Yakomeje agira ati "Muri uyu mwaka, tuzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, tunizihize isabukuru yo kwibohora kwacu ku nshuro ya 25. Mukomeze kudufasha guhangana n’abakomeje gupfobya amateka yacu kandi muzabane natwe muri ibi bihe by’ingenzi mu mateka yacu".

Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Umwaka ushize Umuryango w’Abibumbye watoye umwanzuro wemera inyito Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hemezwa ko tariki 7 Mata buri mwaka uzajya uba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka iyo jenoside.

U Rwanda rwizeye kuba urwa mbere mu korohereza ishoramari

Muri iryo sangira ryahuje Perezida Kagame n’abahagarariye ibihugu n’imiryango byabo mu Rwanda, yavuze ko umwaka ushize wabayemo byinshi bitera ishema u Rwanda kuko rwateye intambwe mu bice byinshi by’ingenzi mu buzima bw’Abanyarwanda.

Yashimye uburyo igihugu cyakomeje kuza ku isonga mu korohereza ishoramari ndetse asezeranya ko bizakomeza.

Raporo izwi nka World Bank Doing Business Report iherutse, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 29 ku Isi mu korohereza ishoramari n’umwanya wa kabiri muri Afurika.

Umwaka ushize Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko ishoramari rishya u Rwanda rwanditse mu myaka icumi ishize ryiyongereye hejuru ya 100%, rikava kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2007 rikagera kuri miliyari 1.675 $ mu 2017.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka intego ari ukongera imbaraga u Rwanda rukaza ku mwanya wa mbere.

Ati “Turashaka gukurura ishoramari rishya, ihangadushya n’ishoramari rihuriweho haba mu gihugu namwe bafatanyabikorwa n’ibihugu muhagarariye, haba mu karere no mu mahanga.”

Mu byiza u Rwanda rwagezeho umwaka ushize, Perezida Kagame yanavuze ku matora y’abadepite yatumye amashyaka abiri atavuga rumwe na Leta yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko biri mu murongo w’igihugu wo kutagira n’umwe uhezwa dore ko iyo nteko nshya igaragaramo urubyiruko n’abagore benshi.

Yakomoje kandi ku rwego rw’ubutabera ahamya ko rukomeye bidasanzwe, hagamijwe guharanira uburenganzira bw’abaturage bose.

Yashimiye ibihugu byagiye bifasha u Rwanda mu gutanga ubutabera no kurandura umuco wo kudahana, avuga ko “dushaka gukomeza kuba igihugu gikora amahitamo yacyo, ibitubereye atari ugukora kugira ngo bihure n’ibiba ahandi ku isi.”

Umwaka ushize nibwo Perezida Kagame yahawe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, abifatanya n’izindi nshingano yari yarahawe zo kuyobora amavugurura muri uwo muryango.

Yavuze ko abanyafurika banyotewe cyane n’impinduka zigamije kubateza imbere, agaragaza ko ibyo byose bizatangirira ku kwihuza no guhahirana bigaragarira mu masezerano yasinyiwe i Kigali umwaka ushize yo koroshya urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu n’ay’isoko rusange.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu mu gushyigikira intego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, no gushyigikira iterambere ry’Umuryango wa Afurika w’Iburasirazuba yahawe kuyobora muri uyu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo ko u Rwanda rwiyemeje kugendera ku mahitamo yarwo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Richard Sezibera
Madamu Jeannette Kagame na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, muri iri sangira
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .