Amasomo y’iri shuri yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ku wa 2 Ukwakira 2026. Yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi bwihariye mu buvuzi bwa gisirikare no kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko iri shuri rizahuza ubumenyi bwa gisirikare n’ubuhanga bugezweho mu buvuzi, ritegure inzobere zishobora gukora neza mu bihe n’ahantu hatandukanye ibikorwa bya gisirikare bibera.
Ati “Ishuri Rikuru ryigisha ubuvuzi rya Gisirikare ryashyizweho kugira ngo rihuze ubumenyi bwa gisirikare n’ubuhanga buhanitse mu buvuzi. Rizaba Ishuri ry’ingenzi mu gutangirwamo uburezi bwihariye mu buvuzi bwa gisirikare, aho ubumenyi n’ubushobozi mu buvuzi bizahuzwa n’ibikenewe mu gutanga ubuvuzi mu gihe cy’amahoro ndetse no mu bihe bigoye by’urugamba.”
Yashimangiye ko ishyirwaho ryaryo rigaragaza ubushake bwa Guverinoma bwo guteza imbere uburezi mu by’ubuvuzi no kunoza serivisi z’ubuzima zihabwa abasirikare.
Ati “Ishyirwaho ry’iri Shuri Rikuru ry'Ubuvuzi ni ikimenyetso cy’ubwitange mu guharanira ko abasirikare bacu bahabwa uburezi n’ubuvuzi biri ku rwego rwo hejuru.”
Uretse gutanga amasomo, iri shuri rizagira uruhare mu bushakashatsi, guhanga ibishya no kongerera abayobozi ubushobozi mu bijyanye n’ubuvuzi bwa gisirikare.
Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko ayo masomo n’amahugurwa azafasha abaganga guhora biteguye gutanga ubufasha bunoze kandi bwihuse, bujyanye n’ibikenewe mu Ngabo bigenda bihinduka.
Yasabye abanyeshuri batangiranye n’iri shuri kurangwa n’imyitwarire myiza no gukoresha neza amahirwe bahawe, bitegura no guhangana n’imbogamizi bazahura na zo.
Ati “Ni mwebwe ba mbere mutangiranye n'iri shuri. Icyemezo mwafashe cyo gukorera igihugu cyacu binyuze mu kugira uruhare mu rwego rw’ubuzima mu Ngabo z'igihugu kirashimishije, kandi ndabizeza ko inzira iri imbere izaba irimo amahirwe ndetse n'imbogamizi ariko izabageza ku musaruro ushimishije.”
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi rya Gisirikare, Yeshigeta Gelaw, yavuze ko rizibanda ku gutegura inzobere zifite ubushobozi, binyuze mu burezi bufite ireme, ubunyamwuga, ubushakashatsi no guhanga ibishya.
Yagaragaje ko bafite intego yo kurigeza ku rwego rw’ibigo by’indashyikirwa mu kwigisha ubuvuzi muri Afurika.
Ati “Uyu munsi, ntabwo dufungura gusa Ishuri rishya. Mu by’ukuri, dutangije uburyo bushya bwo guteza imbere u Rwanda hitawe ku burezi bufite ireme, serivisi, ubushakashatsi no guhanga ibishya. Dutangiye urugendo rugana ahazaza dufite intego ikomeye, yagutse kandi ntidutinya kuvuga ko twifuza gushyira iri Shuri mu bigo by’indashyikirwa mu gutanga ubumenyi mu buvuzi muri Afurika.”
Itangizwa ry’amasomo muri iri shuri rije mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere uburezi n’amahugurwa bya gisirikare.
Ku wa 25 Nzeri 2026, Minisitiri Marizamunda yari yanatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Igihugu ry’Ingabo, National Defence College, riherereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Iryo shuri ni ishami rya Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare, National Defence University–Rwanda. Amasomo y’icyiciro cya mbere, yiswe “Course 1-26/27”, azamara amezi 11, yibande ku gutegura abayobozi bafite ubushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo ku rwego rw’ingamba zo kurinda igihugu.
Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare yashyiriweho guhuza inyigisho, amahugurwa n’ubushakashatsi mu bijyanye no kurinda igihugu no kubungabunga umutekano.
Mu nshingano zayo harimo guhuriza hamwe amashuri makuru y’Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, no guteza imbere ubushakashatsi n’imitekerereze ishingiye ku ndangagaciro no ku bumenyi.
Mbere y’aya mavugurura, amasomo ya kaminuza mu mashuri ya gisirikare yatangwaga ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda. Mu yatangirwaga i Gako harimo ubuvuzi n’ubuforomo, hamwe n’andi arimo ubuhanga mu bya gisirikare, amategeko, ikoranabuhanga n’ubwubatsi.









Ibitekerezo 0