00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irembo yatangije urubuga rushya rutangirwaho serivisi z’ibigo by’ubucuruzi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 February 2025 saa 05:48
Yasuwe :

Nyuma yo kuba ubukombe mu gutangirwaho serivisi za Leta binyuze ku rubuga IremboGov, ikigo gitangirwaho serivisi binyuze mu ikoranabuhanga cya Irembo cyatangije urubuga rushya rwiswe IremboPlus rutangirwaho serivisi z’abikorera mu rwego rwo kugabanya inzira ndende zisanzwe zihuza ibigo n’abakiliya babyo.

IremboPlus ni urubuga ruriho serivisi kandi rucyongerwaho izindi z’ibigo by’ubucuruzi zari zisanzwe zitangwa mu buryo bunyuranye birimo guhamagara aba-agents b’ibyo bigo, kujya ku biro bikoreraho n’ubundi buryo bwinshi butatanye.

Ibyo ni byo byahurijwe ku rubuga IremboPlus aho umukiliya w’ikigo cy’ubucuruzi runaka azajya aca kuri urwo rubuga akabasha kubona izo serivisi atavuye aho ari kandi agahita anazishyura mu buryo bworoshye akoresheje uburyo bwa IremboPay.

Ibyo bizafasha abakiliya b’ibyo bigo kubona izo serivisi batavunitse baca muri za nzira zose kandi bifashe n’ibigo by’ubucuruzi guhura n’abakiliya babyo byoroshye banyuze ku IremboPlus.

Urugero ni nk’aho wasangaga umukiliya akeneye serivisi runaka ku kigo cy’ubucuruzi bakorana bisaba kujya ku biro aho gikorera agakora urugendo rurerure ajyayo, rimwe na rimwe agasanga n’ugomba nko kubyemeza ntahari cyangwa akamutegereza umwanya munini.

Indi nyungu iri mu gukoresha IremboPlus ku bakiliya ni uko inyandiko zishobora gukenerwa kuri serivisi runaka, nk’icyemezo cy’ubwishingizi, zihita zibika kuri urwo rubuga ku buryo ikindi gihe azikeneye azibona byoroshye.

Ni mu gihe ku bigo by’ubucuruzi byo bizoroherwa cyane no gutanga serivisi bitiriwe byubaka izindi mbuga kuko hari aho usanga nk’ikigo gisanzwe gifite urubuga rwa internet rwacyo ariko nko kurucururizaho serivisi runaka bidashoboka bigasaba ko hubakwa urundi rwo kubikoreraho.

IremboPlus rero izungura ibyo bigo byagorwaga no gushaka izindi mbuga bitangiraho serivisi runaka ku bakiliya kuko na byo bisaba ubundi bushobozi bw’amafaranga mu kuzubaka.

Ibigo bitanga serivisi kandi bizungukira mu kwishyurwa mu buryo bworoshye bw’ikoranabuhanga bwa IremboPay ndetse n’imirimo yo mu biro yo kwakira abakiliya imbonankubone igabanuke ku buryo n’isigaye ikorwa mu buryo bunoze kurushaho.

Gutangira gukoresha IremboPlus bisaba kuba ufite konti ku IremboGov noneho ukaba ari yo ukoresha winjira kuri urwo rubuga kandi n’abadasanzwe badafite izo konti kuzifungura birororoshye baciye ku rubuga IremboPlus.

IremboPlus yatangiye gutangirwaho serivisi yo kubona ifatabuguzi rya televiziyo ku bakoresha Canal+ ndetse n’ifatabauguzi rya internet ku bakoresha CanalBox.

Ni mu gihe IremboPlus biteganyijwe ko vuba aha iraba inatangirwaho serivise yo kwishyura ubwishingizi bw’ibinyabiziga ndetse nyuma hazaniyongeraho serivise za banki nko gufunguza konti, gusaba inguzanyo n’izindi zitandukanye.

Ushobora gusura uru rubuga rushya unyuze kuri www.iremboplus.com.

Irembo yatangije urubuga rushya rutangirwaho serivisi z’ibigo by’ubucuruzi
Urubuga rwa IremboPlus ubu ushobora kuruguriraho ifatabuguzi rya televiziyo ku bakoresha Canal+ n'irya internet rya CanalBox

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .