Ubu si ko bikimeze kuko abana biga mu mashuri y’incuke basigaye biga bakina, bakora ku buryo ibyo biga baba bazi no kubikora bikaborohereza mu kwagura ubwonko bwabo.
Ubu umwana aho kumwereka ku rupapuro ngo iyi ni imodoka, abana bafatanya na mwarimu bagakora imodoka mu bikarito, noneho wa mwana aho kuyimwereka ahubwo akagira uruhare mu kuyikora.
Ibi bituma umwana atangira kumenya ubufatanye na bagenzi be hakiri kare, amaboko ye akamenyera gukora ku buryo bimutegura neza mu gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Ntaganira Marie Rose wigisha kuri mu Ishuri ribanza rya Kavumu, riherereye mu Karere ka Bugesera, yavuze ko icyo umwana yize agikina bituma agifata vuba kandi yishimye atari bya bintu byo kuvuga gusa.
Ati “Ubu ibikoresho twifashisha ibyinshi turabyikorera. Iyo ngiye nko kubigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga niba mbabwiye televiziyo mfatanya n’abana tukayikora mu gikarito, niba ari radiyo na yo turayikorana ku buryo bayivuga banayikoraho.’’
Umwe mu babyeyi bafite umwana wiga mu mashuri y’incuke, Mitari Regis, avuga ko iyo agereranyije umwana we n’abandi bakuru bagiye biga mu bigo by’incuke, usanga bitandukanye cyane.
Ati “Abakuru wasangaga bacecetse cyane ariko umuto mfite ubu ubona ko hari icyo abasumbya. Ubona ko azi no kugabanya kandi ni muto, ubu wamuha ibintu akamenya kubigabanya abandi bana kandi yabimenye kubera ubwo buryo bushya bigamo.’’
Impuguke mu burezi akanaba umuhuzabikorwa wa Twigire mu Mikino, muri VSO Rwanda, Pontien Nizeyimana, yavuze ko bari gufatanya na Leta mu gushyiraho ingamba zihariye zinjiza imikino mu myigire.
Yavuze ko mbere hari hariho icyuho cy’uko abarezi batari bafite ubumenyi buhagije mu kwigisha hakoreshejwe imikino ariko ubu bamaze kubahugura.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Mutezigaju Flora, avuga ko gahunda yo kwigisha abana biri gutanga umusaruro ugereranyije na mbere.
Ati “Ubu iyo abana biga ntabwo biga ari ugufata mu mutwe gusa ibyo mwarimu abahaye, bagira uruhare runini mu myigire yabo kandi ibyo biga bikaba ibintu bibagaragarira, iyo abana b’incuke bakina ni bwo bafata. Byazamuye ireme ry’uburezi kuko bashishikariye kujya kwiga.’’
Gahunda yo kwigisha binyuze mu mikino yatangiye mu 2016 mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, aho umwana ahabwa umwanya munini akerekana ibimurimo.
Kugeza ubu amashuri y’incuke 3900 ni yo abarurwa mu Rwanda mu gihe agera ku 2500 ari yo amaze guhabwa ibikoresho.
Abarimu b’incuke barenga 9000 ni bo bari mu Rwanda, mu gihe abarimu 3000 bangana na 35% muri bo bamaze guhugurwa ku kwigisha abana binyuze mu mikino.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!