Ni icyemezo cyafashweho umwanzuro na Perezida Paul Kagame kandi kireba abandi basirikare bakuru barimo Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi, Maj. Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba na Maj Gen Albert Murasira, Brig. Gen Chris Murari, Brig, Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Ni inkuru yatunguye benshi bitewe n’uko ari ubwa mbere mu mateka y’Ingabo z’u Rwanda abasirikare bakuru bangana gutya bemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Indi mpamvu ni uko aba basirikare basezerewe ari bamwe mu bari inkingi za mwamba mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba aba basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bivuze ko bahagaritse umwuga w’igisirikare nk’imwe mu ngingo zigenderwaho hafatwa iki cyemezo.

Iteka rya Perezida wa Repubulika Rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda mu ngingo ya 102 rigaragaza ko icy’ingenzi kigenderwaho umusirikare ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ari imyaka.

Umusirikare uri ku rwego rwa Ofisiye Jenerali ashobora kwemererwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru igihe yujuje imyaka y’amavuko 60. Uri ku rwego rwa Ofisiye Mukuru we yemererwa igihe afite imyaka 55, mu gihe uri ku rwego rwa Ofisiye Muto yemererwa igihe afite imyaka 45.

Kuzuza iyi myaka uri muri uru rwego rwa gisirikare ntibivuga ko uzahita wemererwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko “imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ishobora kongerwa, mu nyungu z’akazi, n’umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare", gusa “igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu.”

Nubwo bimeze bityo, nubwo umusirikare yaba ataruzuza imyaka igenwa n’itegeko ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe, bigakorwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abisaba mu nyandiko, umuyobozi ufite ububasha bwo kumuzamura mu ipeti ryisumbuye (Perezida wa Repubulika).

Ibi kandi bishobora no gukorwa atabisabye ahubwo bigafatwaho icyemezo n’Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare ariko nabwo akabikora igihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kimwe n’abandi bakozi ba Leta “Ofisiye cyangwa Su-ofisiye mukuru ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwa uburenganzira kuri pansiyo.”

Iri teka kandi rigena ko “Umusirikare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru angana n’amezi makumyabiri n’ane y’umushahara mbumbe yari agezeho. Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cy’ingwate ku mwenda hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Minisiteri.”

Nubwo aba basirikare bakuru bahagaritse umurimo w’Igisirikare bemerewe “kwambara imyenda ya gisirikare y’ibirori, amapeti ya nyuma ndetse n’imidari ya gisirikare mu gihe cy’iminsi mikuru ya Leta.”

Urwibutso basize muri RDF!

Ubwo iri tangazo ry’Ingabo z’u Rwanda zajyaga hanze, umwe mu bagarutsweho cyane ni Gen James Kabarebe bitewe n’ibigwi afite mu Ngabo z’u Rwanda.

Gen James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.

Kabarebe yabonye izuba mu 1959, avukira muri Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari impunzi.

Amashuri abanza yayize muri ‘Kyamate Primary School’ ayisumbuye ayakomereza muri ‘Kabalega Secondary School’ mu gace ka Masindi.

Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye Kabarebe yacyize muri ‘St. Henry's College Kitovu’. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukungu na Politiki. Yarangije muri iyi kaminuza mu 1989.

Nubwo Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, amateka ye mu mwuga w’Igisikare ajya kure cyane kurenza iyi myaka umunani cyane ko ari umwe mu bagize uruhare rwo kubohora Uganda.

Nyuma kimwe n’abandi Banyarwanda bari benshi bari barahungiye muri Uganda, yagize uruhare mu rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda James Kabarebe wari ufite ipeti rya Colonel yari icyegera cya Maj Gen Paul Kagame wari uyoboye urugamba. Nyuma yaje kuba Umuyobozi w’itsinda ry’Ingabo zakoreraga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo zahoze ari iza RPA ku Mulindi.

Iri tsinda ni na ryo ryaje kuvamo Umutwe w’Ingabo ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, izina Kabarebe ryumvikanye mu bakurikiranaga amakuru y’Intambara ya Congo ya mbere n’iya kabiri, cyane ko uyu mugabo ari we wari uyoboye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu, gucyura impunzi z’Abanyarwanda bari muri Zaire no kurwanya Interahamwe n’ingabo zahoze ari iza FAR zacuraga imigambi mibisha yo kongera gutera u Rwanda.

Aha ni na ho Kabarebe yaje kwandikira amateka yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo mu bihugu bibiri. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC yari icyitwa Zaire nyuma yo guhirima k'ubutegetsi bwa Mobutu, agasimburwa na Laurent-Désiré Kabila.

Nyuma y’intambara ya mbere n’iya kabiri za Congo, mu 2002 Kabarebe yagizwe Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, kugeza mu 2010 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ingabo, umwanya yabayemo kugeza mu 2018, ubwo yagirwaga Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano.

Kabarebe James agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘Four star General’ u Rwanda rwari rufite.

Gen Fred Ibingira

Kimwe na James Kabarebe, Fred Ibingira na we wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘General’. Yarihawe mu 2018 nyuma yo kuzamurwa mu ntera na Perezida Paul Kagame.

Yari uwa kane ubonye iri peti nyuma ya Gen. James Kabarebe, Gen. Patrick Nyamvumba na nyakwigendera Gen. Marcel Gatsinzi.

Uyu mugabo w’imyaka 59 yavukiye muri Uganda aho umuryango we wari warahungiye. Amashuri atatu yisumbuye yayize muri ‘Gisozi Senior Secondary School’.

Yinjiye mu Ngabo za Uganda mu 1987. Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, Fred Ibingira yari Umuyobozi Wungirije wa Batayo A, mu 1991 yabaye Umuyobozi wa Batayo ya 7, umwanya yavuyeho aba Umuyobozi wa Batayo A.

Muri uru rugamba yagiye ahabwa inshingano zo kuyobora batayo zitandukanye. Nyuma y’urugamba mu 1994, Fred Ibingira yabaye Umuyobozi wa Brigade ya 301 kugeza mu 1998 ubwo yagirwaga Umuyobozi wa Brigade ya 402.

Mu 2003, Fred Ibingira yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere kugeza mu 2010 ubwo yagirwaga Umugaba w’Inkeragutabara, inshingano yavuyeho mu 2018, asimburwa na Général Major Aloys Muganga.

LT Gen Charles Kayonga

Lt Gen Charles Kayonga wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kugeza mu 2013 ubwo yasimburwaga na Gen Patrick Nyamvumba, ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yabaye Umuyobozi w’Ingabo za RPA 600 zoherejwe muri CND. Yabonye izuba mu 1962, avukira muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye. Amasomo ye ya kaminuza yayize muri Kaminuza ya Makarere.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu yagiye ahabwa inshingano zitandukanye cyane cyane izijyanye no kuyobora batayo.

Yize amasomo ya gisirikare mu mashuri atandukanye arimo n’irya Fort Leavenworth, Kansas. Mu 2019 yabaye nk’uva mu nshingano za gisirikare agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yavutse tariki 31 Werurwe mu 1964, yiga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu by’Ubuhinzi. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubusugire bw’igihugu yakuye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defence University) iri i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kamanzi mu 1993 yabaye Ofisiye uhagarariye RPA mu bikorwa byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’amahoro ya Arusha mu Rwanda na Ofisiye wahagarariye RPA wakoranaga n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zakoreraga mu Rwanda(UNAMIR) mu 1994-1995.

Yabaye umwe mu bari bagize Komisiyo yakurikiranye ibijyanye n’amasezerano ya Lusaka yo kugarura amahoro muri Congo; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano (mu 2005); Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (2006-2007).

Kuva 2009 kugeza 2010 yayoboye Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, anayobora by’agateganyo Ishuri ryigisha Amahoro rya Nyakinama; ayobora Ishuri rya gisirikare rya Gako, naho mu 2012 agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Yakoze kandi amahugurwa atandukanye nko mu Bushinwa, aya ba komanda bo ku rwego rwo hejuru rwa gisirikare muri Nigeria no mu ishuri ryigisha iby’Intambara, National Defence University riri i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Maj Gen Murasira

Maj Gen Murasira w’imyaka 60 y’amavuko, kuri ubu ni Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ariko yakoze imirimo myinshi mu ngabo z’u Rwanda.

Mbere yo kujya muri uwo mwanya, yari Minisitiri w’Ingabo wa cumi kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962, umwanya yagiyeho mu 2018.

Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bumenyi bwo gucunga imishinga yabonye mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza.

Anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi bw’imibare yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1988.

Gen. Maj. Murasira winjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1989, mbere yo kuba Minisitiri w’Ingabo yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS kuva muri Gashyantare 2012.

Maj Gen Charles Karamba

Maj Gen Charles Karamba aherutse kugirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, mbere yaho yari ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Mbere yo kugirwa ambasaderi muri Tanzania mu 2018, Maj Gen Karamba yari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Karamba ni umwe mu basirikare 600 ba RPA bari boherejwe n’amasezerano ya Arusha kurinda abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi bari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yari izwi nka CND.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Karamba yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo no kuba Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi muri RDF.

Yayoboye batayo ya 511 ndetse n’iya 301 mu ngabo z’u Rwanda, ayobora agashami gashinzwe gutanga amasoko mu ngabo z’u Rwanda, aba umunyamabanga wa Komite ishinzwe igenamigambi no gutanga amasoko muri RDF, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defense Attaché) muri Ambasade z’u Rwanda muri Ethiopia ndetse na Eritrea.

Brig Gen Charles Karamba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na siyansi yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Ghana.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu by’umutekano yakuye muri US National Defense University.

Maj Gen Augustin Turagara

Major General Augustin Turagara uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda irimo kuba Umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Kanombe. Yabaye kandi Umuyobozi w’ingabo zikorera ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Emmanuel Ndahiro

Brig Gen Emmanuel Ndahiro ni umusirikare w’umwuga akaba n’impuguke mu buvuzi. Yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba Umuyobozi w’Urwego rw’iperereza n’umutekano guhera mu 2004, umwanya yavuyeho mu 2011.

Mbere yaho yabaye umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, guhera mu 1994 kugeza mu 2000.

Mu myaka ya vuba, Ndahiro yari Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Brig Gen Didace Ndahiro

Mu Ugushyingo 2019, Brig Gen Didace Ndahiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama. Mbere y’aho yabaye Umuyobozi w’ishami rya gisirikare rishinzwe ikoreshwa ry’intwaro ziremereye.

Brig Gen Chris Murari

Brig Gen Chris Murari yakoze imirimo itandukanye muri RDF irimo kuba Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu gisirikare. Yayoboye ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Darfur mu 2010.

Maj Gen Martin Nzaramba

Uyu mugabo yavutse mu 1967 mu gace ka Mpigi muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye.

Uyu mugabo ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma yarwo yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo no kuyobora Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho.

Maj Gen Eric Murokore

Eric Murokore ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma yarwo yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo no kuba Umugaba w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu 2018 ni umwe mu basirikare bazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, ahabwa ipeti rya Major General avuye kuri Brigadier General.