Hari mu nama yahurije hamwe abakora mu bwubatsi bugamije imiturire mu Rwanda, yabaye mu rwego rwo kugaragaza ibyo bakora kugira ngo bagirane imikoranire.
Ni inama yabereye i Kigali yari yateguwe na Gabriel Ekman usanzwe ari umushoramari mu bijyanye n’imiturire mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe abakiliya ku giti cyabo muri I&M Bank Rwanda Plc, Kayihura Yves yavuze ko iyo banki yumvishe icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo guteza imbere imiturire kugira ngo haboneke amacumbi aciriritse, na yo yiyemeza gushoramo imari.
Yagaragaje ko I&M Bank Rwanda Plc mu rwego rw'imiturire yihariyemo byinshi mu korohereza abashoramari mu by’imiturire.
Ati “Ni twe banki yonyine mu by’imiturire ishobora gutanga inguzanyo yishyurwa mu myaka 30 kandi ku nyungu iri hagati ya 11% na 15%. Ikindi ni uko duha inguzanyo abafite imishinga y’imiturire batarayitangira mu gihe tubona ari imishinga myiza.”
Kayihura yasobanuye ko I&M Bank Rwanda Plc idakorana n’abashoramari b’imishinga minini gusa mu bijyanye no guteza imbere imiturire kuko n’abantu ku giti cyabo bashaka kubaka inzu zo guturamo ibaha inguzanyo bagasezerera kuba mu bukode.
Gabriel Ekman yavuze ko iyo nama ari ubwa mbere ibaye ariko akaba ateganya ko izajya iba kabiri mu mwaka kuko ari ihuriro ryiza ku bafite aho bahuriye n’ubwubatsi bugamije imiturire bose.
Ati “Harimo abafite ‘apartments’ bagurisha bahuye n’abakiliya, abafite imishinga minini y’ubwubatsi bahuye n’abashoramari n’abatanga serivise z’ubwubatsi zitandukanye babashije guhura n’abazikeneye barumvikana.”
Gabriel yakomeje avuga ko mu myaka icyenda amaze atuye mu Rwanda yabonye ko urwego rw’imiturirre ruri mu ziri gutera imbere ku muvuduko munini ku buryo nko mu myaka 10 iri imbere ruzaba rwagutse cyane.
Icyakora yasobonuye ko imbogamizi ihari ari uko akenshi usanga iyo Igihugu kiri gutera imbere cyane abakeneye inzu baba benshi, bityo kwigondera imiturire n’amacumbi aciriritse bikaba ikibazo kuko ab’amikoro make batabasha kuyabonera ubushobozi.











Ibitekerezo 0