Muri Mutarama 2020 mu Karere ka Huye hatangijwe gahunda yihariye yo gusukura umujyi, aho insina zatangiye gutemwa, abaturage babwirwa ko nta bihingwa birebire byemewe, inzitiro z’imiyenzi, imbingo n’imihati bikurwaho ndetse n’abacuruza Me2U babuzwa kongera gushinga imitaka aho biboneye.
Icyo gihe hashyirwaga mu bikorwa icyemezo cyafashwe muri Nzeri 2019 cyo gusaba abatuye mu Mujyi wa Huye bafite ingo zizitije imbingo, imiyenzi, n’ibindi bitajyanye n’umujyi kubikuraho mu gihe kitarenze amezi atatu. Cyanavugaga ko n’abawukoreramo ubuhinzi bagomba kubihagarika.
Bigitangira gushyirwa mu bikorwa bamwe mu batuye mu Mujyi wa Huye bagaragaje ko gutema insina batabyakiriye neza kuko zari zibatunze.
Habiyambere Emmanuel yagize ati “Gutema insina ni nk’uko wafata inka ukayikamira hasi, ntabwo nakubwira ngo ndabyishimiye; nta kuntu wambwira ngo nteme insina munsi y’urugo ngo mpatere igiti. Igiti se kiraribwa? Uwo muturage se ntumuteje inzara!”
Nyuma yaho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabaye nk’aho bugenza amaguru make mu gutema insina, bituma bamwe mu baturage bakeka ko bwisubiyeho kuko bushobora kuba bwarasanze ibyo burimo gukora atari byo.
Iki kibazo cyabajiwe umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 23 Ukuboza 2020, asubiza ko gahunda yo gusukura umujyi ikomeje, ariko cyane cyane bahisemo gushyira ingufu mu kwigisha abaturage kugira ngo abe ari bo babyikorera.
Yagize ati “Igice cy’umujyi kigomba kuba ari icy’umujyi; guhinga n’ubundi ntitwigeze tubibuza ahubwo ni ukugira umuntu inama ngo azakorere ubuhinzi aho bwagenewe.”
Yavuze ko hari politiki y’igihugu y’imikoreshereze y’ubutaka n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kandi ahagenewe buri gikorwa hahari.
Ati “Ubutaka dufite ni buto tugomba kubukoresha neza kandi bukajyana n’icyo cyifuzo cy’iterambere twifuza.”
Sebutege yashimangiye ko gahunda yo gusukura Umujyi wa Huye uri mu ya kabiri yunganira uwa Kigali izakomeza, aburira ababigendamo gake.
Yagize ati “Ubutumwa nakomeza gutanga ni uko iyi gahunda yo gusukura umujyi, yo gutuma umujyi n’ubundi ukorerwamo ibyagakwiye kuba bikorerwamo yo izakomeza ndetse n’abantu twagiye tubijyaho inama ibyinshi bakabyikorera, hanyuma n’igushushanyo mbonera kivuguruye nicyemezwa nanone kizagira ibyo gitegeka.”
“Abafite ubutaka mu bice byahariwe ubucuruzi, ababufite mu gice cy’imiturire bahawe n’akarere bakaba batabubyaza umusaruro, Inama Njyanama yateranye n’ubundi yafashe icyemezo cy’uko abantu bahawe amezi atandatu, nibatabubyaza umusaruro ibibanza bizajya bihabwa abandi biteguye kubibyaza umusaruro.”
Sebutege yavuze ko hari gahunda zitandukanye zateguwe mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye zo gukomeza gutunganya ahagenewe guturwa n’ahazakorerwa ibindi bikorwa ku buryo umuntu uzamburwa ubutaka kubera ko atabubyaza umusaruro, azahabwa ahandi nyuma igihe azaba yiteguye kuhakoresha.
Yagiriye inama abakomeza kwizirika mu Mujyi wa Huye kandi batahashoboye bagashaka kuhakorera ubuhinzi, abibutsa ko 86% by’akarere kose ari icyaro, bityo ko bajya kubuhakorera bisanzuye.
Inkuru wasoma: Isuku mu Mujyi wa Huye: Gutema insina, imiyenzi yakuweho, imitaka ya Me2U ntiyemewe









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!