Muri iri rushanwa ryiswe ‘A traveler’s story Contest’, abifuza kuryitabira basabwa gukora Video, inkuru n’igishushanyo birimo ubutumwa bushishikariza abantu gusura ibice bitandukanye bigize u Rwanda.
Umuntu azaba yerekana ahantu yasuye mu Rwanda maze asangize abandi mu buryo bw’amashusho ubwiza bw’u Rwanda, mu rwego rwo kubashishikariza gutembera u Rwanda. Ku bijyanye n’inkuru ho umuntu asabwa kwandika inkuru yerekana ibyiza by’ahantu runaka igaherekezwa n’amafoto, ari nako bizagenda ku gishushanyo.
Umuyobozi wa Kigali Marriott Hotel, Uli Franzmann, yavuze ko kuba iri rushanwa rigaruka cyane ku guhanga udushya n’ubukerarugendo biri mu byatumye hoteli ayobora yemera kuba bamwe mu barigize.
Ati “Intumbero y’uyu mwaka mu bijyanye n’ubukerarugendo yabaye gushishikariza abanyarwanda kumenya ahantu hacu nyaburanga, twatekereje ko gukomereza muri uwo mujyo no muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka binyuze mu gukomeza gushimangira umuco wo gutembera dushishikariza buri wese gusangiza abandi ahantu nyaburanga cyangwa ibihe bagiriye aha mu Rwanda mu buryo bukurura amatsiko y’abandi.”
Umuyobozi wa StoryKast, Olga Ines yavuze ko bahisemo gutegura iri rushanwa mu rwego rwo gufasha abafite impano mu guhanga ibintu bitandukanye ariko banateza imbere umuco wo gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda.
Ibisabwa ngo umuntu yinjire muri iri rushanwa
Ku muntu wifuza kwinjira muri iri rushanwa agomba kuba arengeje imyaka 18 ndetse afite indangamuntu cyangwa passport, kuko n’abanyamahanga batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko bemerewe kwitabira iri rushanwa.
Kwinjira muri iri rushanwa nta kiguzi bisaba, ubishaka agomba kubanza kugenzura ko icyo yohereza cyaba ifoto, amashusho n’igishushanyo kidatandukira ngo cyamamaze ubugizi bwa nabi, ivangura, kwibasira abantu n’urukozasoni.
Video yoherezwa ntigomba kurenza amasegonda 90 n’uburemere bwa 100 Mbs, mu gihe itari mu Cyongereza igomba kuba ifite amagambo asobanura ibivugwa (subtitles).
Video ishobora kuba iri mu buryo bwa filimi mbarankuru cyangwa ikaba iri mu buryo bw’izikoreshwa kuri TikTok na IG Tv, gusa ikaba irimo ubutumwa bwatuma umuntu ashishikarira gusura u Rwanda.
Ku bijyanye n’inkuru igomba kuba yanditse mu Cyongereza kandi ikaba mu magambo ari hagati ya 200 na 400. Iyi nkuru ishobora no gushyirwamo amafoto.
Ku bijyanye n’igishushanyo kigomba kuba kiri mu bwoko bwa ‘JPEG’ ndetse kigaragara mu buryo bwa ‘HD’. Iki gishushanyo gishobora kuba cyarakozwe hifashishijwe ikaramu y’igiti cyangwa amarangi kandi kigaherekezwa n’inyandiko nto igisobanura iri mu Cyongereza.
Uwohereza igihangano icyo ari cyose ntagomba kurenza kimwe muri buri cyiciro. Abashaka kwitabira iri rushanwa baziyandikisha kuva ku wa 3 Ukuboza kugera ku wa 22 Ukuboza, banyuze ku rubuga rwa Storykast.
Mu gihe amashusho yoherejwe arimo abandi bantu, uwayohereje agomba kuba yarabikoze babyumvikanyeho, kandi akemera ko igihangano yohereje gishobora kuzakoreshwa n’abateguye iri rushanwa mu bindi bikorwa. Abazitabira iri rushanwa bakangurirwa kuba ibihangano bohereza ari ibyabo bwite.
Nyuma yo kugenzura ibi byose, akanama nkemurampaka kazatoranya batatu batsinze, ni ukuvuga umwe muri buri cyiciro.
Hazagenderwa ku kuba igihangano cyoherejwe gifite umwimerere, kizana impinduka, kigaragaza agashya, kirambye, cyubahiriza amabwiriza agenga irushanwa kandi kigaragaramo gukunda ibyo umuntu akora.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!