Iri guriro ryo kuri internet rizajya rikora nk’andi amenyerewe arimo Amazon, Alibaba ariko ryo rigire umwihariko w’uko rizibanda ku mugabane wa Afurika kandi ba nyiraryo akaba ari nabo bikorera imirimo yo kugeza ibicuruzwa ku babiguze, cyane ko n’ubundi biri mu byo basanzwe bakora.
Amasezerano agena ishyirwaho ry’iri soko ryo kuri internet mu Rwanda yashyizweho umukono ku wa 16 Ukuoboza n’ubuyobozi bwa DP World ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB.
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko bahisemo gusinya amasezerano y’imikoranire na DP World ku bijyanye n’itangizwa ry’iri soko ryo kuri internet kuko bayabona nk’amahirwe yo kugeza ibicuruzwa by’u Rwanda kure.
Yagize ati" Natwe twarabyakiriye tubona akamaro kanini cyane kuko buri gihe icyo dushaka nk’igihugu ni ukwagura isoko kugira ngo tugurishe ibintu bikorewe mu Rwanda ahantu henshi hashoboka haba mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu."
“Ni isoko rigiye kwaguka kugira ngo icyayi gikorewe mu Rwanda, ikawa ikorewe mu Rwanda ndetse n’ibintu biturutse mu buhinzi dushobore kubishyira muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo abantu bose ku Isi bashobore kugura ibicuruzwa byacu.”
Akamanzi yakomeje avuga ko aya ari amahirwe ku bicuruzwa by’u Rwanda birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’urusenda ndetse anemeza ko bishobora kuzateza imbere ubucuruzi bw’inyama u Rwanda rufite gahunda yo kwagura muri iyi minsi.
Itangizwa ry’iri soko mu bihugu bya Afurika rikubiye mu byiciro bitatu, ku ikubitiro mu cya mbere rikazatangizwa mu Rwanda, Kenya, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu cyiciro cya kabiri rizatangizwa muri Sudan y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda, Ethiopia, Djibouti. Mu cyiciro cya gatatu ho rizatangizwa mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi
Umuyobozi wa DP World muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Suhail Al Banna yavuze ko u Rwanda rufite imikorere yorohereza ishoramari, yemeze ko biri mu byatumye ikigo akorera kiyemeza kuhatangiriza iri soko ryo kuri internet.
Ati "Dp World ni umufatanyabikorwa wiyemeje n’umushoramari mu Rwanda, imikorere ibereye ishoramari y’iki gihugu, umuhate mu burezi ndetse n’intego yo kuyobora Afurika mu bijyanye no guhanga imirimo no guteza imbere inganda binyuze mu ikoranabuhanga, bigira u Rwanda ahantu hakomeye kandi hakwiye gutangirizwa iguriro ryo kuri internet."
Yakomeje avuga ko iyi mikoranire mishya na RDB izagura amarembo y’ubucuruzi ku bigo byo mu Rwanda muri Afurika ndetse no ku Isi yose. Biteganyijwe ko DUBUY.com izatangizwa ku mugaragaro muri Gashyantare 2021.
Iki kigo ni nacyo cyashoye imari cyubaka ububiko bunini bw’ibicuruzwa buzwi nka Kigali Logistics Platform, umwaka ushize bukaba bwarafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame.
Ni ububiko bwaje kugira ngo abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam boroherwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!