00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhagarika imirwano no kuyoboka inzira y’ibiganiro; ibyemerejwe i Burundi ku bibazo bya RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gashyantare 2023 saa 10:11
Yasuwe :

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bategetse ko imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko hagati y’Ingabo za Leta zifatanyije n’indi mitwe nka FDLR na Mai Mai, ihagarara, hanyuma inzira y’ibiganiro akaba ari yo ikurikizwa.

Gushyiraho ibiganiro ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama yateraniye i Bujumbura yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Kenya, uwa RDC, Intumwa y’uwa Sudani y’Epfo; iborwa n’uw’u Burundi.

Iyi nama ibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego hagati y’Ingabo za Congo n’abarwanyi b’umutwe wa M23, bari kwigarurira uduce dutandukanye. M23 yavuze ko imirwano yubuwe n’uko Ingabo za FARDC zifatanyije n’indi mitwe nka Mai Mai na FDLR, zakajije ubwicanyi ku baturage.

Ni no mu gihe umubano hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje kuzamba aho iki gihugu giherutse no gusaba ko abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bw’ingabo za EAC, bava ku butaka bwacyo.

U Rwanda na rwo rwahise rufata umwanzuro wo guhamagaza abasirikare barwo bose bakoraga mu nzego zitandukanye muri gahunda zigamije kugarura amahoro muri RDC.

Kubera uburyo ibintu bikomeje kudogera, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatumije inama idasanzwe yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu byose bigize uyu muryango.

Umwe mu myanzuro yafatiwemo, harimo no gusaba impande zose zirebwa n’iki kibazo, guhosha umwuka mubi, ahubwo bikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere, na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo.

Ni mu gihe imitwe yose irwanira muri Congo yasabwe gushyira intwaro hasi, ahubwo ikajya mu nzira z’ibiganiro.

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagejejweho Raporo y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uyu muryango zishinzwe gutabara aho rukomeye, igaragaza uko ibintu bihagaze mu Burasirazuba bwa RDC.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo.

Itangazo ry’imyanzuro rigira riti “Abakuru b’ibihugu bemeje ko impande zose zihagarika imirwano.”

Ikindi ni uko “imitwe yitwaje intwaro ikomoka hanze y’igihugu isubira mu bihugu byayo, kandi bategetse abagaba bakuru b’ingabo guhura mu gihe kitarenze icyumweru bakagena uburyo bukwiriye bwo kohereza ingabo.”

Bananzuye ko gahunda yo kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo igomba gukurikirwa n’ibiganiro kandi mu gihe hari ibyemejwe bitubahirijwe, Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Burundi, akabimenyeshwa kugira ngo abifateho umwanzuro agishije inama bagenzi be.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe korohereza ingabo zo muri Uganda na Sudani y’Epfo zizoherezwa mu gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Kubera ko Uganda isanganywe ingabo muri RDC mu butumwa zifatanyije n’iza FARDC, ingabo zizakorera mu gace ka Beni na Ituri mu gihe Kenya yo ikorera mu bice bya Goma no muri teritwari ya Rutshuru hanyuma u Burundi bwahawe muri Kivu y’Epfo.

Sudani y’Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Tanzania yo iracyari mu rujijo. Ingabo zayo zisanzwe mu butumwa bwa Monusco, aho bivugwa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abandi amakuru.

Abakuru b’ibihugu bashimye kandi umusanzu wa Loni n’Umuryango Mpuzamahanga ku bufasha burimo n’ubw’amikoro mu bikorwa bigamije gushyigikira gahunda zirimo iya Nairobi yo gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC.

Bashimye kandi Sénégal na Angola nk’ibihugu bikomeje kugira uruhare mu guharanira ko inzira ya politiki iganisha ku bisubizo birambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .