00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Polisi yasubije Nishimwe ibicuruzwa bya miliyoni 20 Frw yari yibwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 April 2025 saa 11:45
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yashyikirije Nishimwe Liliane bimwe mu bicuruzwa bye byagarujwe nyuma y’uko abajura bamuteye mu minsi ibiri itandukanye bakamutwara ibifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.

Igikorwa cyo kumushyikiriza ibyo bicuruzwa byagarujwe cyabereye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata kuri uyu wa 03 Mata 2025.

Nishimwe asanzwe akorera ubucuruzi bw’imyambaro yiganjemo ikorerwa mu Rwanda mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali.

Yatewe n’abajura ku wa 30 Werurwe 2025 aho bafunguye iduka rye bacurishije izindi mfunguzo batwara bimwe mu bitenge yacuruzaga n’indi myenda.

Ntibyarangiriye aho kuko ku wa 01 Mata 2025 baragarutse noneho burira inzu bakuraho ibati barinjira basahura ibicuruzwa hafi ya byose yacuruzaga, bakuraho camera zicunga umutekano baranazitwara ndetse batwara na mudasobwa yakoreshaga mu bucuruzi.

Amaze kwibwa bwa mbere yabimenyesheje inzego z’ibanze gusa ntiyabimenyesha inzego z’umutekano ariko ku nshuro ya kabiri noneho abimenyesha Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, izo nzego zihita zitangira kubikurikirana

Ati “Ku nshuro ya kabiri nahise mbwira Polisi na RIB barantabara ndabashimira mbikuye ku mutima. Baraje bareba uko byagenze byagiye kugera ku munsi ukurikiyeho bampamagara bambwira ko abajura bamwe bafashwe n’ibyo bari bibye.”

Nishimwe avuga ibicuruzwa yasubijwe biramuha imbaraga zo kwegura umutwe akongera gucuruza, agasaba abacuruzi bagenzi be kujya bamenyesha inzego z’umutekano mu gihe bibwe kuko zikora akazi kazo kinyamwuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko abamaze gufatirwa muri ubwo bujura ari bane barimo n’umugore kandi ko gushakisha abandi bigikomeje.

Ati “Niba umucuruzi cyangwa undi muntu yibwe akwiye kutumenyesha hakiri kare agatanga ikirego tukabikurikirana. Hari igihe umuntu yibirwa mu karere kamwe tugafatira ibyo bamwibye mu kandi karere ari ho abajura babigejeje.”

Yakomeje avuga ko “iyo wicecekeye hari n’igihe tubifata ntitumenye nyirabyo kuko ni kenshi tujya tubifata ariko tukabura ba nyira byo. Turasaba abantu kujya baduha amakuru ko bibwe.”

CIP Gahonzire yongeyeho ko umutekano w’ibanze umuntu awicungira cyane ku bacuruzi aho nk’ababa bacuruza ibintu by’agaciro kenshi bakwiye kujya bashaka uburinzi bwisumbuyeho.

Imyenda yagarujwe na Polisi yiganjemo ibitenge
Abagera kuri bane bakurikiranyweho kwiba Nishimwe Liliane bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata
Nishimwe Liliane yashimye inzego z'umutekano zamufashije kongera kubona bimwe mu byo yari yaribwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .