00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR yashinze imizi muri RDC n’i Burundi, ishaka gufata akarere- Ubuhamya bwa Col (Rtd) ’Bora’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2026 saa 08:03
Yasuwe :

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana ‘Bora’ wabaye muri FDLR ashinzwe ubutasi bwo hanze, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa n’u Burundi ufite umugambi wo kwikiza Abatutsi kuva mu Rwanda, u Burundi bakazakomereza muri Uganda na Somalia. Yahamije ko uyu mutwe utasenywa na FARDC kuko byivanze.

Yabigarutseho ku wa 27 Kamena 2026, ubwo hasozwaga inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi.

Mu kiganiro uyu mugabo yatanze yavuze uko yinjiye muri FDLR n’uburyo bagiye bategura ibikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda bagambiriye kwica Abatutsi.

Col (Rtd) Bora yavuze ko ubu abana basize mu mashyamba n’abagiye bavuka ari bo bari kujya mu masomo ya gisirikare i Kananga.

Ati “Bagenda nk’abanye-Congo. Hari uwitwa Calendo Padiri, igisirikare cye ni Rwarakabije wamuhaye abantu bo kumutoza arangije kwiga yumva yiyizeye ajya i Kinshasa. Ubu ni we ushinzwe ingabo zavuye ku rugerero muri Congo Kinshasa.”

Yavze ko mu basirikare ba FARDC bahoze ari abarwanyi ba FDLR harimo Brig Gen Mugabo Hassan.

Ati “Tukiri mu nkambi yari umurwanyi. Turi mu nkambi zitarasenyuka, EX-FAR yohereje abajya kwigisha abarwanyi. Mugabo ibitekerezo bye n’ibya Ex-FAR cyangwa se ibyacu twari dufite ntaho byari bitaniye. Ubu na we ari i Kinshasa.”

Undi ni uwitwa Mwami Bigembe Turikunkiko. Yasobanuye ko Mwami Bigembe yari umuhigi i Gatoyi. Ngo bagezeyo ahabwa amahugurwa ku buryo yahise aba umunyapolitiki ukomeye, ndetse ni umwami wa Gatoyi.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ahandi FDLR ikura imbaraga hatari abasirikare. Abadepite, hariya hakurya habayo abadepite bahagarariye intara n’abadepite bo ku rwego rw’igihugu. Abadepite bose bakomoka mu gace twagenzuraga, ntiwashobora gutora tutaratora twebwe. Buriya ni ukuvuga ngo hari abadepite b’intara no mu gihugu twashyizeho. Iyo umuturage yazaga gutora twabanzaga kubereka abo badutorera mbere y’uko atora undi.”

Yasobanuye ko ba Serubuga, Safari Nganizi, Safari Nyagatare n’abandi batowe i Masisi n’ahandi bose babaga bahagarariye inyungu z’imitwe irimo na FDLR.

Ati “Bariya badepite barazaga bakabwira abayobozi icyo bazamarira FDLR ariko bakaza bafite amaturo y’imiti n’amafaranga kuko muri FDLR.”

Isano ya FDLR n’ingabo z’i Burundi…

Nshimiyimana yavuze ko mu gihe Ex-FAR yari imaze gutsindwa urugamba bahunganye radiyo y’igihugu, iva i Kigali, i Gitarama, bayikomezanya muri Zaire.

Yavuze ko iyi radiyo yaje kujyanwa i Burundi. Ati “ubu yitwa radiyo REMA ni aba CNDD-FDD ubu bayifite bayikoresha.”

Yashimangiye ko CNDD-FDD ifite imyumvire nk’iya FDLR kuko n’aho yashingiwe i Lubumbashi, Col Renzaho yabigizemo uruhare, ndetse bagendera ku nama za EX-FAR. Yavuze ko n’uyu munsi ingengabitekerezo yo kwanga umutsi ya Ex-FAR ari yo bagifite.

Mu rugamba rwo gufata Umujyi wa Goma, ingabo za RDC zahanganyemo n’ihuriro AFC/M23, Bora yavuze ko MONUSCO yari ishinzwe ubutasi mu buryo bwa tekinike, FDLR igashingwa ubutasi bwo ku butaka mu gihe FARDC yari ishinzwe gutanga ibikoresho.

Yavuze ko kubera igitutu cy’amahanga, Perezida Tshisekedi yahise avanga FDLR na Wazalendo ku buryo ubu umuntu adashobora kuvangura iyi mitwe kandi irwanira hamwe na FARDC.

Uyu mutwe wa FDLR uhabwa imbunda na bamwe mu basirikare, ndetse wahingaga ibice byinshi bya RDC.

Ati “Twakoreshaga abaturage, babaga bafite iminsi ibiri y’umuganda mu cyumweru baduhingira bakabona na bo kujya kwihingira kandi bajyaga guhinga aho twabatiye, hegitari tukabaca amadolari 80, yazeza akaduha ibilo 40.”

I Nyakagina ho bagezeyo bagurisha amasambu ku buryo n’abayobozi bagiye kugura.

Bora yavuze ko kugira ngo FDLR irandurwe bisaba imbaraga zirenze iza FARDC kuko yo byivanze. Yavuze ko ingengabitekerezo yayo ari ugufata u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Somalia kugira ngo hose bikize Abatutsi.

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana 'Bora' ahamya ko FDLR yashinze imizi muri RDC n’i Burundi ishaka gufata akarere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages