Ni ukwezi kwahariwe abakiliya gufite insanganyamatsiko igira iti “Extra Mile”, igaragaza ubushake bw’iyi banki bwo gukora ibirenze ibisanzwe mu kwita ku bakiliya.
Mu gutangiza ukwezi kwahariwe abakiliya, abayobozi ba Equity Bank Rwanda bagiye ahatangirwa ikawa ku mashami y’iyi banki, bakira abakiliya bakanayibihera ubwabo.
Ibi byatumye abayobozi n’abakiliya baganira bisanzuranyeho, bumva uko babona serivisi bahabwa, banaganira ku bindi birenze ibikorwa bisanzwe bya banki.
Ikawa yatanzwe muri iki gikorwa yaturutse mu bigo bicuruza ikawa bisanzwe bikorana na Equity Bank Rwanda. Byahaye banki uburyo bwo gushimira abakiliya bayo, inafasha ibyo bigo kumenyekanisha ibyo bikora ku bandi bakiliya.
Equity Bank Rwanda igaragaza ko iki gikorwa kijyanye n’insanganyamatsiko ya “Extra Mile” bihaye, kuko abayobozi bafashe umwanya wo kwitangira serivisi no kuganira n’abakiliya, mu gihe abacuruzi na bo bahawe urubuga rwo kwerekana ibicuruzwa na serivisi zabo.
Gushyigikira uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa kuva ku muhinzi kugeza ku mukiliya
Guhitamo ikawa mu gutangiza uku kwezi bifitanye isano n’ubushake bwa Equity Bank Rwanda bwo gushyigikira uruhererekane nyongeragaciro by’ikawa, guhera ku bahinzi, ba rwiyemezamirimo n’ibigo bigira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda.
Equity Bank Rwanda yashimangiye ko igira uruhare mu gutanga inkunga y’imari ku bari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, kubaka ubushobozi bw’abahinzi b’ikawa, inganda ziyitunganya, abayohereza mu mahanga n’abandi.
Uretse kubafasha kubona imari, Equity Bank Rwanda yashoye imari mu kongerera abahinzi ubumenyi n’ubushobozi ngo banoze imikorere yabo, bongere umusaruro kandi barusheho gutanga ikawa ifite ubuziranenge n’uburyohe.
Yashyizeho kandi ubufatanye n’abahinzi, abohereza ikawa mu mahanga n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi, bugamije kwagura abo ikorana na bo, gushimangira imikoranire no kugeza serivisi z’imari ku bantu benshi bakora mu bijyanye n’ikawa.
Equity Bank Rwanda yavuze ko ubu buryo bugaragaza ubushake bwo gufasha abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo mu birenze kubaha imari, ikagira uruhare mu iterambere ry’ubucuruzi bwabo no mu kubufasha guhangana n’imbogamizi.
Nk’uko abahinzi n’ibigo bicuruza ikawa bishyira imbaraga mu kunoza ibyo bakora ngo ikawa igere ku mukiriya ifite ubwiza buhebuje, Equity Bank Rwanda na yo yiyemeje gutega amatwi abakiliya, gusubiza ibyifuzo byayo no gukomeza kunoza serivisi ibaha.
Ibitekerezo by’abakiliya bizashingirwaho mu kunoza serivisi
Equity Bank Rwanda igaragaza ko ukwezi kwahariwe abakiliya kutagarukira ku kubazirikana no kubashimira, ahubwo ari umwanya wo gushimangira umuco wo kubatega amatwi, gusubiza ibyifuzo byabo no gukomeza kunoza imikorere.
Mu bikorwa biteganyijwe mu Ukwakira, abakiliya bazahabwa amahirwe yo kugaragaza ibigenda neza, ibikeneye kunozwa no kumenya serivisi na gahunda banki ibategurira.
Equity Bank Rwanda yahamije ko uko urwego rwa serivisi z’imari mu Rwanda rutera imbere, abakiliya barushaho kwitega serivisi zibageraho mu buryo bworoshye, zitekanye kandi zijyanye n’imibereho yabo n’ubucuruzi bwabo uko ibihe bihinduka.
Kugira ngo isubize ibyo byifuzo, iyi banki yavuze ko izakomeza kunoza serivisi n’ubufatanye bwayo, ihuza ibishya mu ikoranabuhanga n’uburyo ibana n’abakiliya.
Insanganyamatsiko ya “Extra Mile” izakomeza kuyobora imikorere ya banki na nyuma y’Ukwakira. Izashingira ku kumva abakiliya, kugira icyo ikora ku bitekerezo byabo, guteganya ibyo bazakenera no kubafasha kubona amahirwe yo kugera ku ntego zabo.
Equity Bank Rwanda isanga ibiganiro izagirana n’abakiliya bigomba gushyirwa mu bikorwa, guhabwa ibisubizo ku bibazo bibaza no kubaka umubano urambye hagati ya banki n’abakiliya.
Equity Bank Rwanda iha serivisi abarenga miliyoni 1,7
Equity Bank Rwanda ni ikigo cy’imari cyiyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu no kugeza serivisi z’imari kuri benshi mu Rwanda.
Ifite amashami 36, Aba-Agenti hafi 6.000, abacuruzi barenga 5.000 bakorana na yo mu kwakira ubwishyu, ibyuma 54 bibikuzwaho amafaranga n’abakiliya barenga miliyoni 1,7. Iyi miyoboro iyifasha gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi no kongerera abaturage ubushobozi.
Equity Bank Rwanda ibarizwa muri Equity Group, ikorera mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Igamije guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika binyuze mu ishoramari na gahunda zitandukanye.













Ibitekerezo 0