00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Nkezabera yatorewe kujya mu Nama y’Ubuyobozi ya SOS ku rwego rw’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2025 saa 04:00
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya SOS mu Rwanda, Dr. Emmanuel Nkezabera yatorewe kuba umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya SOS ku rwego rw’Isi, mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Vienna muri Autriche.

Dr. Emmanuel Nkezabera ndetse n’abandi batowe bose hamwe ni 13, aho bazayabora Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa SOS ku rwego rw’Isi muri manda izamara imyaka ine, kuva mu 2025 kugera mu 2029.

Iri torwa ryabaye rikurikira Inama Rusange y’Abanyamuryango baturutse mu bihugu 138 (General Assembly) yateranye kuva tariki ya 26 kugera tariki ya 28 Kamena uyu mwaka.

Dr. Nkezabera asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubuzima rusange (public health) ndetse n’imiyoborere. Uyu mugabo kandi ni inzobere mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana, ibikorwa amazemo imyaka isaga 23.

Inama y’Ubuyobozi ya SOS ku rwego rw’Isi niyo itanga imirongo migari ngenderwaho ku rwego rw’Isi muri iyi nama, SOS Ishami rya Autriche (SOS-Kinderdorf Österreich) ifite intebe ihoraho.

SOS Children’s Villages ni umuryango mpuzamahanga wita ku bana bafite ibibazo bitandukanye, ukaba warashinzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. Ukorera mu bihugu 138 ndetse na teritwari enye.

Mu Rwanda, SOS yatangiye mu mwaka 1979, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kwita ku bana bari batandukanye n’ababyeyi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugeza ubu SOS ifite ibikorwa mu turere 14 mu gihugu.

Dr. Nkezabera yatorewe kujya mu Nama y’Ubuyobozi ya SOS ku rwego rw’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .