Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yarahiriye manda yayo ku wa 14 Kanama 2024.
Mu Nteko Rusange yo kuri uyu wa 21 Kanama 2024, Abadepite bari bafite inshingano yo kwitoramo biro za komisiyo zihoraho.
Depite Muhakwa Valens wari Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) muri manda ishize, yongeye gutorwa n’abadepite bose.
Uyu mugabo w’imyaka 41 yagaragaje ko mu gihe yari Perezida wa PAC, hari byinshi byakozwe harimo kuzuza ibitabo by’ibaruramari byateye intambwe igaragara, iyi komisiyo icyuye igihe ikaba yarasize bigeze kuri 92%, mu bijyanye no kubahiriza amategeko byarazamutse bigera kuri 69% naho gukoresha neza umutungo wa leta bigera kuri 59% no kubahiriza inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.
Yahamije ko iyi manda ari “iyo gushimangira ihame ndetse n’amahitamo igihugu cyacu cyiyemeje yo kubaza abayobozi inshingano bityo umuturage azahore ku isonga.”
Visi Perezida w’iyi Komisiyo watowe ni Depite Murumunawabo Cecile.
Depite Amb. Tumukunde Hope Gasatura yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.
Depite Amb. Tumukunde wari uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, kuva mu 2016 kugeza mu 2023 yavuze ko ubunararibonye afite mu bubanyi n’amahanga buzatuma yuzuza inshingano neza.
Yanahagarariye u Rwanda mu kanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro, aho yamaze imyaka itandatu, ndetse mu biganiro byari bigamije gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira yagize uruhare rukomeye.
Umwanya wa Visi Perezida muri iyi komisiyo wegukanywe na Jean Claude Ntezimana wagize amajwi 77. Yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Dipolomasi.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bari gutora komite za komisiyo zihoraho.
Ku ikubitiro, Depite Nabahire Anastase yatorewe umwanya wa Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw’Abagore n’abagabo agize… pic.twitter.com/jRi76Ei46T
— IGIHE (@IGIHE) August 21, 2024
Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’abagabo yahawe Depite Nabahire Anastase nka Perezida wayo, mu gihe Visi Perezida ari Depite De Bonheur Jeanne D’Arc watowe.
Despite De Bonheur wakoze imyaka 11 mu nzego za Leta, harimo n’aho yari Minisitiri Ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi yavuze ko ubunararibonye afite mu mategeko buzatuma imirimo ya komisiyo yatorewemo igenda neza.
Uyu mubyeyi w’abana batatu yigeze kuba umwanditsi n’Umujyanama mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka irindwi, gusa mu bihe bishize yari yarinjiye mu kwikorera aho yari umwavoka na noteri wigenga.
Mu bandi batowe harimo Depite Munyangeyo Théogène uyoboye Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, mu gihe Visi Perezida wayo ari Depite Mukarugwiza Judith wakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro imyaka irenga 20.
Depite Rubagumya Furaha Emma yatorewe umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco Siporo n’Urubyiruko na ho Visi Perezida wayo aba Depite Rutebuka Barinda.
Depite Uwamariya Veneranda yatorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yungirizwa na Depite Mukabunani Christine wahoze ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi n’Ubworozi muri manda ya kane iheruka kusa ikivi.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yabaye Depite Ndangiza Madina, yungirizwa na Depite Uwiringiyimana Philbert.
Iyi komisiyo ifite inshingano zo kwita ku bijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira, akavuga ko nk’impuguke mu mategeko azakora ku buryo byubahirizwa.
Depite Odette Uwamariya yatorewe kuba Peredida wa Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta, na ho Visi Perezida wayo aba Depite Pie Nizeyimana.
Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yahawe Depite Muzana Alice, yungirizwa na Depite Ayinkamiye Speciose.
Biro za komisiyo zihoraho mu mutwe w’Abadepite zigira manda y’imyaka ibiri n’igice ishobora kongerwa, mu gihe Perezida na Visi Perezida batorwa n’Inteko Rusange.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!