00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Batangiye kuvugutira umuti ikibazo cy’abifuza gushora imari mu bukerarugendo

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 19 April 2025 saa 09:18
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangaje ko bwatangiye kuvuguta umuti urambye ku bibazo abashaka gushora imari mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli bahura na byo ahanini bivuye ku kutagira igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Imirimo yo gutunganya igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka yatangiye ku wa 17 Mata 2025.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Burera, Munyembaraga Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko kutagira igishushanyombonera byabangamiraga ishoramari ryabo.

Ati “Kutagira igishushanyo mbonera byari bibangamiye ishoramari ryacu, kuko umuntu yakeneraga kubaka hoteli bijyanye n’umwihariko w’Akarere ufite ibiyaga kakagira parike y’ibirunga agasanga ubutaka bubaruye mu buhinzi, ni benshi bifuje kubaka bikababangamira bamwe bakajya kuzubaka mu tundi turere, dore ko n’abaturage bagorwaga no kubona uko bubaka.”

Munyembaraga yavuze byatumye abaturage benshi batabona akazi kagombaga kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko igishushanyombonera kizaboneka mu mezi umunani.

Ati “Ni igishushanyo mbonera dukeneye, kuko kigomba guhuzwa n’imiterere y’Akarere kigafasha mu kuzamura ishoramari, bakora ibikorwa byabo nta ngorane, kuko bakeneraga gutangira imishinga yabo y’amahoteli bagasanga habaruye mu buhinzi kandi ari icyanya cy’ubukerarugendo. Dufite abashoramari barenga 100 baguze mu byanya byagenewe ubukerarugendo ariko bakazitirwa no gusanga ari mu buhinzi.”

Yanavuze ko igishushanyombonera nikimara gukorwa kizafasha abashoramari kumenya aho ubutaka bwabo buherereye n’icyo bahakorera, gutandukanya ibice byagenewe ubuhinzi no gutura.

Umukozi ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, kizafatanya n’Akarere gukora igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Burera, Rutagengwa Alex, ahamya ko baramutse batagize imbogamizi bahura na zo umushinga batangije mu mezi umunani uzaba ugeze ku musozo.

Ati “Hatabayemo ikibazo nta kabuza mu mezi umunani kizaba cyarangiye kuko ni igikoresho cy’iterambere, ubu tugiye gukurikizaho ikusanyamakuru kandi n’abaturage bakigiremo uruhare.”

Burera, ni kamwe mu turere dukora kuri parike y’ibirungadukora, ifite kandi ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo gusa bidafite umwaro (Plage), ibituma kaba mu tubereye ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku mahoteli n’ingendo zo mu mazi.

Ikiyaga cya Burera giherereye muri aka karere, mu birenge by'ibirunga kiri mu byo abantu bifuza kubyaza umusaruro mu bukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .