Ni mu mugoroba ngarukamwaka uzwi nka ‘BSC Annual Corporate Gala’, aho ubuyobozi bwa BSC buhura n’abakiliya babo bakaganira kuri serivisi nshya babafitiye ndetse n’uko babona izo basanzwe babaha.

Muri uyu mugoroba iki kigo cyamuritse serivisi nshya cyatangiye izajya ifasha mu guhugura ibigo uburyo byarushaho gusesengura amakuru bifite bigamije kuyabyaza umusaruro ndetse bikaba byayaheraho bifata ibindi byemezo ‘Data Analytics’.

Kayumba Gilbert ushinzwe guhanga udushya muri BSC, yavuze ko gusesengura no gukoresha amakuru neza bigira inyungu ku bigo bibikora.

Yagize ati “Iyo umaze kumenya gukoresha amakuru habaho ikintu cyo kuyakoresha neza ukongera ibyo winjiza, ukongera abakiliya cyangwa se ukabashimisha niba uri na leta ugafata n’ibyemezo bikwiranye n’ibibazo bihari”.

Yongeyeho ko nubwo gusesengura no gukoresha amakuru y’ibigo bitanga umusaruro, hakiri ikibazo mu kubikora mu Rwanda no ku Isi yose akaba ariyo mpamvu bahisemo gutangiza ubu bujyanama n’amahugurwa.

Amakuru y’ibigo bitandukanye ashobora kwifashishwa hashyirwaho ingamba zo gukurura abakiliya ndetse no gukoresha neza umutungo.

Mu zindi serivisi nshya BSC yamuritse harimo izo gucunga umutekano kuri internet mu byiciro bitandukanye bitewe n’uko umuntu abyifuza.

Mukamazimpaka Perpetue, umukozi mu ruganda rukora sima, CIMERWA, yavuze ko bagiye babasha kumenya amakuru nk’aya y’ibikorwa bishya BSC ikora byazajya bibarinda kugira ibyo bakura ahandi bibahenze.

Yagize ati “Ku bijyanye n’umutekano kuri internet, mu myaka dukoranye ntabwo nari nzi ko ubu buryo buhari wenda hari izindi zaduhenze kandi iyingiyi yari kuduhendukira”.

Umuyobozi mukuru wa BSC Muhirwa Christian, yavuze ko ibisubizo bishya bagenda bazana bibanda kugusubiza ibibazo by’abakiliya.

Yagize ati “Mu dushya twacu twibanda kubyasubiza ibibazo mufite yaba uby’ubu ndetse n’ibizaza, rimwe twibanda mu byo dusanzwe dukora bya Internet ibindi bikaba ari ibindi bishya”.

BSC yashimiye abakiliya babo inabizeza ko mu minsi iri imbere izashyira hanze ubundi buryo buzajya bufasha abantu kubona amakuru y’ibyo bashaka bifashishije ikarita y’u Rwanda. Bwitezweho kuzafasha abantu kuko Google yari isanzwe ifite ubu buryo hari igihe wasangaga amakuru ifite atajyanye n’igihe.

Abakozi mu bigo bitandukanye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo mu rwego rwo kunoza imikoranire
Abakozi mu bigo bitandukanye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo mu rwego rwo kunoza imikoranire
Abakozi mu bigo bitandukanye bitabiye 'BSC corporate Gala'
Abakozi mu bigo bitandukanye bitabiye 'BSC corporate Gala'
Abakozi ba BSC bagize umwanya wo kwegerana n'abakiliya baganira ku byo babona bikwiye kunozwa
Abakozi ba BSC bagize umwanya wo kwegerana n'abakiliya baganira ku byo babona bikwiye kunozwa
'BSC corporate Gala' wari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bakozi bo mu bigo bitandukanye
'BSC corporate Gala' wari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bakozi bo mu bigo bitandukanye
Kayumba Gilbert avuga akamaro ko gusesengura no gukoresha amakuru ugamije gufata ibindi byemezo
Kayumba Gilbert avuga akamaro ko gusesengura no gukoresha amakuru ugamije gufata ibindi byemezo
Mukamazimpaka Perpetue, umukozi muri CIMERWA yasabye ko amakuru ya serivisi nshya bazajya bayamenyeshwa kare
Mukamazimpaka Perpetue, umukozi muri CIMERWA yasabye ko amakuru ya serivisi nshya bazajya bayamenyeshwa kare
Umuyobozi wa BSC Muhirwa Christian yashimye imikoranire myiza ikomeje kuranga BSC n'abakiliya bayo
Umuyobozi wa BSC Muhirwa Christian yashimye imikoranire myiza ikomeje kuranga BSC n'abakiliya bayo