00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori mu Banyamulenge bari muri Diaspora: Amafaranga ya Tshisekedi yatumye bamwe bahinduka ibikoresho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2025 saa 08:47
Yasuwe :

Bamwe mu Banyamulenge babarizwa mu mahanga bakomeje kwiyegerezwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu rwego rwo kubufasha guhishira ubwicanyi n’itotezwa bikorerwa abo muri ubu bwoko bagituye muri gakondo yabo, cyane cyane mu misozimiremire yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Abo Banyamulenge bene wabo babashinja kugambana ku mpamvu z’inyungu zabo bwite.

Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko abiyegerezwa na Tshisekedi biganjemo ababa mu Burayi na Amerika, ahasanzwe hatuye abatanga umusanzu utubutse w’amafaranga mu bikorwa imitwe nka MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 ikoresha mu rugamba rwo kwirwanaho.

Umwe mu Banyamulenge baba muri Diaspora, yavuze ko iyo imikoranire hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’aba ba Diaspora imaze igihe ariko yafashe indi ntera ubwo umutwe wa AFC/M23 wakazaga ibikorwa byo kwamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ati “Abari muri AFC/M23 cyangwa MRDP-Twirwaneho ni abantu Tshisekedi afata nk’abanzi be, bityo ashaka abantu bamuha amakuru kugira ngo amenye icyo yakora, abone uko arwana urugamba.”

Yakomeje agira ati “Tshisekedi yatangiye gukurura abantu yari afite muri leta n’abandi basigaye benshi abashyiraho iterabwoba ryo kuvuga ko niba mutari kumwe na leta muri kumwe na AFC/M23 kandi ubwo muri abanzi banjye.”

Ni gahunda yafashe nyuma yo kubona ko bigoye gutsinda urugamba mu gihe ataciyemo ibice abaterankunga barwo. Yahereye ku bari muri Diaspora, batangira kwisangamo umwiryane n’ubwumvikane buke.

Undi ati “Kandi abantu bo muri Diaspora batanga umusanzu batazi n’ibiri gukorwa. Umuntu akavuga ati njye ndi Umunyamulenge, ukohereza amafaranga mu Minembwe imyaka yose. Tshisekedi amenye ko abo bantu batanga umusanzu ufatika, yabonye ko ari abantu b’ingenzi cyane.”

Abanyamulenge basobanura ko ubwicanyi bubakorerwa bumaze guhitana abantu amagana menshi kuva muri Mata 2017. Habarurwa nibura imidugudu irenga 450 y’Abanyamulenge imaze gusenywa mu gihe inka zirenga ibihumbi 600 zimaze kwibacyangwa kwicwa.

Abanyamulenge bamwe bari muri Diaspora bashinja bagenzi babo kugira inda nini, bigatuma abari muri Congo bahura n’ibyago

Uko Tshisekedi yiyegereje Abanyamulenge bo muri Diaspora

Mu buyobozi bwa Tshisekedi, hasanzwemo Abanyamulenge bake, akoresha mu kwerekana ko nta muntu uhejwe, ko abavuga ko Abatutsi muri rusange n’Abanyamulenge by’umwihariko bahohoterwa baba babeshya.

Muri bo harimo nka Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Alexis Gisaro Muvunyi, mu Nteko harimo nka Depite Levis Rukema mu gihe mu gisirikare harimo Lt Gen Pacifique Masunzu.

Lt Gen Pacifique Masunzu ni umwe mu bayoboye urugamba rwo guhangana n’umutwe wa AFC/M23. Mu minsi ishize yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wa zone ya gatatu y’Ingabo za Congo, FARDC, ikorera mu Ntara zirimo Kivu zombi, Maniema na Tshopo, ifite icyicaro mu Mujyi wa Kisangani.

Undi Munyamulenge waganiriye na IGIHE yagize ati “Lt Gen Masunzu ari ku ibere rya Tshisekedi kuva kera. Ni Umunyamulenge ariko waranzwe no kugambanira benewabo kubera indamu.”

Yavuze Ko Lt Gen Masunzu ari umuntu wabaye igihe kinini mu mitwe yitwaje intwaro, winjiye mu gisirikare cya Congo ku bwa Kabila, akajya ‘ku ibere’ kubera ubwoko bwe nk’igikoresho cyo kwerekana ko Abanyamulenge ntaho bahejwe.

Umutangabuhamya yakomeje agira ati “Ni umuntu utarize, ururimi azi ni Ikinyamulenge gusa. Imbaraga ze ziba mu kugambana. Uburyo yakoresheje kuva kuri Kabila, ni ugusenya ubwoko, kugira ngo bumve ko ari we Munyamulenge w’ukuri.”

Usibye we ngo hari n’abandi banyapolitiki Tshisekedi yiyegereje b’Abanyamulenge “bahakirizwa” bifashishije Masunzu, babwira uyu Mukuru w’Igihugu ko “nakorana na Masunzu, nta kibazo azagirana n’Abanyamulenge.”

Muri uwo mugambi, ngo habayeho gushaka abantu bose bashoboka, kugira ngo Tshisekedi agire igikundiro mu Banyamulenge, bihera mu baba mu mahanga, bamwe bagahabwa amafaranga kugira ngo bashishikarize abandi kumva ko uyu Mukuru w’Igihugu abafitiye imigambi myiza.

Abitaweho cyane ni ababa hanze y’umugabane wa Afurika bigamije ko umusanzu bateraga ibikorwa bya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho ugabanuka, bityo urugamba Tshisekedi arimo abashe kugira amahirwe yo kurutsinda.

Ati “Fata nk’abari muri Uganda, mu Burundi, muri Kenya, abari mu nkambi… abo ni abantu bakeneye amafaranga kurushaho, ayo wabaha n’ubwo yaba make bakuyoboka batitaye ku bibi ukorera ubwoko bwabo. Yagendeye ku kubagura, abasigaye habaho kubica mu mutwe, ku buryo bumva ko icyo Masunzu avuze, ari nk’ivanjili kidahinduka.”

Mu bo bivugwa ko bigaruriwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, “bakagambanira ubwoko” harimo nk’uwitwa Nyirazo Félix uba mu Budage. Ngo ni umwe mu bafasha mu icengezamatwara rya gahunda za Masunzu, ndetse ngo akorana na Minisitiri Gisaro n’umutwe wa Gumino uri mu kwaha kwa Leta y’u Burundi. Aba bombi bakorana bya hafi na Enock Ruberangabo ngo “uzwiho kugambanira ubwoko bwe kubera inda nini”.

Havugwamo kandi uwitwa Muragizi Kinwa Mufahaya, wigeze kuba umusirikare nyuma akaza kukivamo akajya mu nkambi ya Kiziba ari naho yavuye ajya muri Norvège.

Barimo kandi uwitwa Mutabazi Christophe utuye muri Norvège; Baseka Prosper utuye mu Bubiligi aho abamuzi bavuga ko usibye gushyigikira imigambi mibi ya Tshisekedi, ngo afite n’urubyiruko akangurira kugendera muri uwo murongo rwo mu bihugu birimo u Budage, u Buholandi n’u Bwongereza.

Baseka ubundi yitwaga Bideri, ariko ngo yahinduye izina kubera ko yize kaminuza ku mpamyabushobozi itari iye, y’uwitwa Baseka izina rihinduka rityo.

Usibye abo, hari abandi bavugwa baba mu Bwongereza barimo nka Pasiteri Ruganza Emmanuel. Bivugwa ko yimukiye mu Bwongereza mu 2023, ahageze yihuza na barumuna be aribo Pasiteri Byaho Mudage na Pasiteri Ruvimba Mudage.

Ngo bihuje n’undi mu Pasiteri witwa Bihonzi Rutambwe Gedeon, maze uko ari bane bacamo ibice umuryango w’Abanyamulenge baba mu Bwongereza witwa Banyamulenge Community Association (BACA), barema uwabo witwa BACU (Banyamulenge Community in the UK).

Undi mu Nyamulenge uzi imikorere yabo yagize ati “BACU yayobeje abasore bo mu Bwongereza, iboza ubwonko, imisanzu yabo yoherezwa muri Wazalendo, Gumino na FDLR.”

Pasiteri Ruvimba Justin usanzwe ari umushumba mukuru wa New Jerusalem Gospel Church, itorero rikorera Sheffield mu Bwongereza, bivugwa ko “rifite imizi mu macakubiri yo guhemukira ubwoko nk’uko umutangabuhamya wigeze kurusengeramo abivuga.

Abanyamulenge baba mu Bwongereza bavuga ko ibi bikorwa kugira ngo bishoboke, Pasiteri Rutambwe Bihonzi Gedeon abigiramo uruhare kuko afite impano yo kuvuga neza, ku buryo abasha kuvuga abato bakamwumva vuba.

Nzabakiza Bienvenue umwana wa Pasiteri Mudage bivugwa ko ariwe ukora ubukangurambaga mu rubyiruko bwo kujya inyuma ya Tshisekedi.

Aba biyongeraho uwitwa Alexis Rukema, umuhungu wa Depite Lévis Rukema, umwe mu bagabo ba Banyamulenge ukorana bya hafi na Masunzu hamwe na Tshisekedi.

Aho mu Bwongereza havugwa kandi abitwa Andre Rukema, Steve Mbasha, Dr Ntanyoma Rukumbuzi Delphin, Pasiteri Gikeka Nzayi Dieudonné n’abandi.

Dr Ntanyoma usanzwe ngo ari umuvandimwe wa Nyirazo Félix uzwi cyane mu nyandiko ze nyinshi zo kuri X zivuga nabi Leta y’u Rwanda, AFC/M23 na Twirwaneho.

Undi mutangabuhamya ati “Bombi barananiye umuryango usanzwe uzwiho kurwanya akarengane gakorerwa Abatutsi bo muri Congo muri rusange, n’Abanyamulenge by’umwihariko.”

Usibye ubu bukangurambaga, no muri RDC urugamba rurakomeje, aho ngo abari abasirikare ba Masunzu kera muri Gumino, aribo asigaye akoresha mu gutwikira no guhekura Abanyamulenge bari imbere mu gihugu.

Undi munyamulenge ati “abari abasirikare ba Masunzu kera bitwaga Gumino, nibo yakomeje gukoresha arwana na Twirwaneho, abonye Twirwaneho ibabanye nyinshi, ahitamo kubahuza na leta. Bakoreshaga umu-colonel wapfuye mu minsi ishize, ni we warebaga abagombaga kwicwa.”

Aho Gumino iboneye ko Twirwaneho ikomeje kongera ingufu, yakoranye n’Ingabo za FARDC na Wazalendo, itangira gukorera hamwe mu kurwanya Abanyamulenge.

Ubwo bivuze ko na FDLR ihita ibizamo. Uwaganiriye na IGIHE yavuze ati “Tukibibona twaravuze tuti ibintu byakaze. Aho hari mu 2020, 2021. Nibwo uko kwihuza kwabaye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .