00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yatangije uburyo bwo kohererezanya amafaranga mu bihugu byo muri Afurika

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 26 February 2025 saa 10:00
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) yatangije uburyo bwo koherezanya amafaranga ku bihugu bya Afurika atagombye kunyuzwa ku yindi migabane, kandi akagera ku muntu yohererejwe ari mu mafaranga akoreshwa mu gihugu arimo.

Ubusanzwe kohereza amafaranga mu mahanga byasabaga kuyohereza mu madovize kandi bigasaba ko aca muri banki z’i Burayi cyangwa Amerika kugira ngo agaruke [aho yohejwe] muri Afurika.

Ni uburyo bwatangijwe ku wa 26 Gashyantare 2025 binyuze mu mikoranire ya BK na PAPSS, ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

PAPSS ikorera mu mabanki 150 yo mu bihugu 14 bya Afurika. Igira imikoranire n’amabanki noneho akinjira mu buryo bwo kohereza no kwakira amafaranga muri ibyo bihugu bya Afurika gikoreramo.

PAPSS ihuje n’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ajyanye no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Karusisi Diane yavuze ko ubwo buryo buje ari igisubizo mu guhererekanya amafaranga hagati y’ibihugu bya Afurika kandi mu mafaranga umuntu yifuza.

Ati “Nk’umucuruzi wo mu Rwanda ashobora kohereza amafaranga mu gihugu cyo muri Afurika gikorana na PAPSS agahita agera ku wo ayoherereje nta handi aciye. Ubusanzwe kohereza amafaranga mu mahanga byasabaga ko aca muri banki z’i Burayi cyangwa muri Amerika kugira ngo agaruke [aho uyohereje] muri Afurika.

Yakomeje ati “Turabwira abacuruzi ko uwo boherereje amafaranga azajya ayabona mu mafaranga y’iwabo. Birihuta kandi kuko ari amafaranga adaca ahantu henshi n’ikiguzi kiragabanuka. Ni uburyo bwo gufasha abacuruzi cyangwa abashoramari bo muri Afurika wasangaga bakora ubucuruzi n’ibindi bihugu ariko badakorana n’ibyo muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa PAPSS, Mike Ogbalu III yavuze ko ubwo buryo bwo guhererekanya amafaranga muri Afurika bugamije kugabanya kwishingikiriza ku madovize.

Ati “Ikibazo gikomeye mu bucuruzi bwacu ni uko ibikorwa byinshi bikorerwa mu madolari ya Amerika. Ibi bituma bumwe mu bucuruzi buhura n’imbogamizi yo kutabona Amadolari ahagije. Kugira ngo dukemure iki kibazo, twashyizeho uburyo budufasha kugabanya kwishingikiriza cyane ku Madolari ya Amerika. Kubera ko uburyo bwo kwishyura iyo serivisi bukorwa rimwe, bikuraho kugenda ukatwa amafaranga yo kuvunjisha bikorwa wohereje mu bundi buryo busanzweho.”

Kohereza amafaranga ukoresheje ubwo buryo BK yatangije bisaba kunyura kuri BK App, gukoresha ‘internet banking’ cyangwa kugana amashami y’iyo banki.

Gutangira gukoresha PAPSS bisaba kuba ufite konti muri banki ifitanye imikoranire n’icyo kigo kugeza ubu mu Rwanda ikaba ari BK.

Icyakora PAPSS ifite gahunda yo gukorana n’amabanki yose yo muri Afurika ku buryo kohereza amafaranga bizajya birushaho koroha.

Gukoresha PAPSS ukoresheje BK bije bisanga ubundi buryo bw’iyo banki bwo kohereza mu mahanga bwitwa BK Remit aho abakiliya ba BK babasha kohereza amafaranga ku bantu badafite konti muri banki bizwi nka ‘mobile wallet’.

Banki ya Kigali kandi iteganya ko mu gihe kiri imbere ubwo buryo bwa PAPSS buzaba bubasha kohereza amafaranga mu Mafaranga y’u Rwanda kuko ubu agenda ari Amadolari, icyakoze uyohererejwe we akaba abasha guhitamo kuyakira mu Madolari cyangwa mu mafaranga y’iwabo.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Karusisi Diane yavuze ko ubwo buryo buje ari igisubizo mu guhererekanya amafaranga hagati y’ibihugu bya Afurika kandi mu mafaranga umuntu yifuza
Umuyobozi Mukuru wa PAPSS, Mike Ogbalu III, yavuze ko ubwo buryo bwo guhererekanya amafaranga muri Afurika bugamije kugabanya kwishingikiriza ku madovize
Hasobanuwe ibyiza byo gukoresha PAPSS mu kohereza amafaranga muri Afurika
Imikoranire ya BK na PAPSS yashyizweho umukono n'impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .