Yavuze ko ari ingenzi kwerekana gahunda zitanga umusaruro n’ibikorwa by’abayobozi b’inzego z’ibanze bashobora kuba urugero rw’uko impinduka zigerwaho.
Jolie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na L’Officiel USA, aho yabajijwe uburyo ahitamo ibihugu ajyamo mu bikorwa bye by’ubugiraneza n’ubuvugizi.
Yavuze ko ahitamo aho kujya ashingiye ku hantu yumva ko ashobora kugira icyo amarira abantu, anemeza ko ubwo aheruka mu Rwanda yari kumwe n’abana be Shiloh na Pax.
Ati “Shiloh na Pax twari kumwe mu Rwanda. Twahuye na Legacy of War Foundation n’abagore bakora ubuhinzi, nari maze igihe kinini numva ibikorwa byabo.”
Yakomeje agaragaza ko kimwe mu byamushimishije ari ukubona ibikorwa byari bisanzwe bivugwa, akabibona bitanga umusaruro.
Ati “Birashimishije cyane kubona ibintu bigerwaho.”
Angelina Jolie yanavuze ku mushinga we Atelier Jolie, ugamije guhuza abahanzi, abanyabugeni n’abahanga mu guhanga imideli baturutse hirya no hino ku Isi.
Yagize ati “Dufite umuhanga mu guhanga imideli wo mu Rwanda uzaza muri Nzeri. Ntegereje kureba uko azakoresha uwo mwanya mu buryo bwe.”
Atelier Jolie yashinzwe mu 2023, ariko Jolie avuga ko intego yayo yagutse ikarenga guhanga imideli, ikaba ahantu hahurira abahanzi n’abahanga mu bukorikori baturutse mu bihugu bitandukanye, bagasangira ubumenyi ndetse bagahabwa uburyo bwo guteza imbere ibikorwa byabo.
Ku wa 27 Kamena 2026, nibwo Angelina Jolie yari ari mu Rwanda. Icyo gihe yagiye gusura Inkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyo nkambi icumbikiye impunzi 12.134, inyinshi muri zo zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Werurwe 2013, nabwo yari i Kigali ari kumwe na William Hague, wari Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Bari mu bikorwa byo gukangurira amahanga kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa mu bihe by’intambara, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!