Duda uri mu ruzinduko mu Rwanda, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi.
Amaze gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa bugaragaza akababaro yatewe n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Pologne, turibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni isomo rikomeye ku bubi bw’amacakubiri ndengakamere ashyigikiwe n’abanyamahanga, kugeza aho abantu bahinduka, umuturanyi akihinduka mugenzi we, umuryango ugasubiranamo.”
Yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari “gasopo ku bantu twese ko iyo urwango ruhawe intebe ngo rukure, rushobora gusenya burundu igihugu.”
Icyakora Perezida Duda yashimye uburyo ubutabera no kubabarirana byafashishije Abanyarwangda kongera gusana igihugu.










Ibitekerezo 0