00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2026 saa 06:53
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel, yashyikirije Hong Lei, umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Kanama 2026.

Nyuma yo gutaka kopi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga haba hasigaye gutanga impapuro zemerera umudpiolomate guhagararira igihugu, azishyikiriza Perezida w’igihugu agiye gukoreramo, akabona gutangira akazi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa muri Kamena 2026.

U Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifitanye umubano w’ubutwererane umaze imyaka myinshi, aho ibihugu byombi bikorana mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubukungu n’ubuvuzi n’izindi.

Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muBushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages