Ibi Dr Biruta yabigarutseho mu ijoro ryo kuwa 9 Gicurasi 2022 ubwo hizihizwaga ‘European Day’, umunsi uhuriza hamwe Abanyaburayi baba mu Rwanda bagasangira ndetse bakungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.
Ni ibirori byari byari birimo ba Ambasaderi batandukanye barimo uw’u Bufaransa, Antoine Anfré, uwa Israel, Ron Adam, Charge d’affaires wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Deb MacLean n’abandi batandukanye.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi birori byitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wari n’umushyitsi mukuru.
Dr Vincent Biruta yavuze ko uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi Nicola Bellomo ahagarariye mu Rwanda, usanzwe ari umufatanyabikorwa w’igihugu muri gahunda z’iterambere zitandukanye.
Ati “Uyu muryango ufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange. Naababwira ko Umugabane w’u Burayi ucuruzanya cyane na Afurika ariko by’umwihariko nk’u Rwanda dufitanye umubano umaze imyaka igera kuri 30 kuko aribwo bafunguye ibiro byabo hano mu Rwanda, udutera inkunga muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi warushijeho gukora cyane muri ibi bihe bya COVID-19.
Ati “By’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19, uyu muryango waradufashije cyane mu buryo butandukanye haba mu kuduha inkingo n’ibindi bikoresho byari bikenewe ariko by’umwihariko noneho baduteye inkunga muri gahunda tugiye kujyamo yo gukora ziriya nkingo za COVID-19 ndetse n’izindi ndwara nk’igituntu na Malaria.”
Minisitiri Biruta yashimye Ambasaderi Bellomo kubera umuhate yagaragaje mu kurushaho guteza imbere u Rwanda rufitanye n’u Burayi.
Ati "Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda reka mfate uyu mwanya nshimire akazi kakozwe na Ambasaderi Bellomo muri iki gihe ari gusoza akazi ke mu Rwanda. Imyaka ine wari umaze hano mu Rwanda, imbaraga zawe mu kuzamura ndetse no gushimangira umubano hagati y’igihugu cyacu n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, zizahora zizirikanwa nk’umusanzu ukomeye mu kurushaho guteza imbere ubufatanye dufite. Mu byukuri wabaye Ambasaderi mwiza, tukwifurije amahirwe mu zindi nshingano zawe nshya."
Biruta yakomeje avuga ko no mu kindi gihe Ambasaderi Bellomo azashaka kuza mu Rwanda ku mpamvu zitandukanye, ahawe ikaze.
Ambasaderi Bellomo yavuze ko ibi birori byari no mu murongo wo kwishimira ubutwererane u Burayi bufitanye n’u Rwanda.
Yavuze ko mu myaka iri imbere inkunga u Burayi butera u Rwanda mu bintu bitandukanye izarushaho kwagurwa ikarushaho gushinga imizi mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’uburezi no kongera abantu ubumenyi.
Yakomeje avuga ko mu myaka ine yari amaze mu Rwanda yakunze uburyo yakiriwe.
Ati “Sinshobora kubona amagambo yasobanura neza uko njye n’umuryango wanjye twizihiwe no kuba hano mu Rwanda mu myaka ine ishize. Twahawe ubufasha bwose bushoboka, abantu bo muri iki gihugu batwakiriye neza, ntabwo twabyibagirwa kandi tuzagaruka muzongere mumbone mu gihugu.”
Muri Mutarama 2018 nibwo Nicola Bellomo yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda.
Bellomo yatangiye izi nshingano asimbuye Ambasaderi Michael Ryan wari uhagarariye uwo muryango mu gihe cy’imyaka ine.




















Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!