Aba bafashwe nyuma y’iminsi abaturage batangaje ko bari bajujubijwe n’abo bacukuzi bigabizaga imirima yabo bagatangira gucukura batabyemeranyijeho.
Abo baturage bavuze ko abo bacukuzi bababwirwaga ko bari gucukura zahabu mu mirima yabo kandi ngo bari barigize indakorwaho ku buryo bakubitaga umuntu wese ugerageje kubibabazaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko abo bantu 68 batawe muri yombi hashingiwe ku makuru abaturage batanze.
Ati “Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abantu 68 bacukuraga amabuye ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Abagera kuri 52 muri bo bafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kinzuzi. Abandi 16 bafatiwe mu Karere ka Musanze mu mirenga ya Gacaca, Remera na Muhoza. Abo bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.”
Abafatiwe i Rulindo bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe ab’i Musanze bo bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Nyuma yo guta muri yombi abo bantu Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahagurukiye kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ndetse iburira ababwishoramo ko itazabihanganira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!