ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru muri NISS

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu 2018, yahawe imirimo mishya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, niyo yagize ACP Nkuranga Umuyobozi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) aho yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu.

ACP Nkuranga niwe umwe mu bagore bafite ipeti ryo hejuru muri Polisi y’Igihugu. Uyu mwanya yahawe muri NISS mu 2018 wari washyizweho Rtd Col Anaclet Kalibata, wigeze kuba Umuyobozi Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu.

NISS iyoborwa na Gen Maj Joseph Nzabamwita kuva tariki 22 Werurwe 2016.

Nkuranga yahawe ipeti rya ACP mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame muri Mutarama 2018, aho we kimwe n’abandi ba-Ofisiye ba Polisi 1015 bazamuwe mu mapeti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .