00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo mu bihugu 10 bahujwe na Equity Group berekwa amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 September 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Abashoramari mu nzego zinyuranye bamaze iminsi i Kigali bunguranye ibitekerezo ku ishoramari mu Rwanda basobanurirwa amahirwe ahari bashoramo n’ibyo igihugu kiboroheza, bamwe biyemeza kuyabyaza umusaruro.

Ni abashoramari 15 bo mu bihugu 10 bahujwe na Equity Group ifatanyije na Equity Bank Rwanda binyuze muri gahunda yitwa Equity Trade Mission yabereye mu Rwanda. Aba bashoramari bahubwe n’abandi barenga 55 basanzwe bakorera imbere mu gihugu, bose hamwe barenga 70

Aba bashoramari banasuye inganda enye zo mu Rwanda zikorana na Equity Bank muri serivisi z’imari mu gihe kuri uyu wa 18 Nzeri 2026 bakoze inama ibahuza n’abandi bikorera mu Rwanda n’inzego za Leta.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Equity Group, Mahvish Malik yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kumva neza amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu yabareyemo ku bashobora kuyabyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Bazihana Jean Paul yabagaragarije inzego mu Rwanda zigikenewemo ishoramari harimo inganda nk’izikora imyambaro, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi udasize n’izitunganya ibikomoka ku biribwa n’amatungo nk’ikawa, icyayi, imbuto, amata n’inyama.

Yerekanye kandi ko u Rwanda nk’igihugu kiri gushyira ingufu mu ikoranabuhanga kigikeneye ishoramari mu by’ingufu zisubira, ibijyanye n’ikoranabuhanga nka serivisi z’imari, ubucuruzi bwo kuri murandasi n’ibindi.

Ibindi bikenewemo ishoramari mu Rwanda bamurikiwe harimo imashini n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buhinzi bugezweho, ibikoresho by’ubuvuzi, gutunganya amabuye y’agaciro n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu byambukiranya imipaka ndetse ko gukorera ubucuruzi mu Rwanda byorohejwe.

Ati “U Rwanda rwakoze byinshi mu korohereza ubucuruzi kandi ruracyakomeje. Ubu kwandikisha ubucuruzi bitwara amasaha 24 kandi Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rukomeza gufasha umushoramari mu bindi akenera. Ikindi ni uko u Rwanda ruri ari hagati mu karere kandi rifite imikoranire n’ibindi bihugu bya Afurika ku buryo kuhakorera byoroshya no kubona amasoko mu mahanga.”

Ibi byiyongeraho kuba PSF igira uyihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko ku buryo iyo hagize ikijya kuganirwaho kijyanye n’abikorera atumirwa bakumva ibitekerezo byabo, interineti ya 4G igera hafi mu gihugu hose.

Mu 2025 handitswe ishoramari rishya rifite agaciro ka miliyari 2,62 z’Amadolari mu mishinga 799.

Barrister Kelechi Reginald ukomoka muri Nigeria washinze sosiyete yitwa Excel Plus ikorera i Kigali ibijyanye no gufasha abashaka gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yavuze ko nyuma y’iyi nama yasanze ubucuruzi bw’ikawa burimo amahirwe kuva ku kuyihinga, kuyitunganya no kuyigeza ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ubu natangiye gushishikazwa no gushora imari mu bucuruzi bw’ikawa. Ni ikintu ngiye kwitaho mu buryo bwihariye.”

Rohana Kumara ukomoka muri Sri Lanka akaba umwe mu bayobozi ba sosiyete ibarizwamo ibigo by’imari iciriritse ya LOLC Holdings, yavuze ko muri iyi nama y’abashoramari itegeurwa na Equity Group yahungukiye ibitekerezo by’ibyo gukora by’umwihariko gutanga serivisi z’imari mu buhinzi ku buryo bashobora gutangiza zindi serivisi mu minsi iri imbere.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rutunganya ikawa rwa Kinunu Agropocessing rukorera mu Karere ka Rutsiro, Kubwimana Michaela yavuze ko iyi nama yamubereye umwanya wo kubona amahirwe y’ubufatanye ashobora gukoresha mu guteza imbere ibikorwa bya Kinunu Agropocessing.

Ati “Nabonye ko Equity Bank yaduhaye umwanya wo gushaka ibisubizo by’ubufatanye kandi ni ibyo dukeneye mu bucuruzi bwacu. Ku bwanjye ni amahirwe Equity yaduhaye mu gukorana ngo turebe uko twateza imbere ibikorwa byacu dufatanyije.”

Equity Trade Mission itaha, izabera muri Kenya mu Ugushyingo 2026 ihuriza hamwe abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Equity Group, Mahvish Malik yavuze ko Equity Trade Mission ari umwanya mwiza wo kumva neza amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu yabare
Umuyobozi Mukuru w’uruganda rutunganya ikawa rwa Kinunu Agropocessing rukorera mu Karere ka Rutsiro, Kubwimana Michaela yavuze ko inama yamubereye umwanya wo kubona amahirwe y’ubufatanye
Equity Trade Mission yabereye i Kigali yarimo abashoramari bo mu bihugu 10
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Bazihana Jean Paul yavuze ko u Rwanda ruri ari hagati mu Karere kandi rifite imikoranire n’ibindi bihugu bya Afurika ku bikoroshya
Bunguranye ibitekerezo ku gushora imari mu Rwanda
Aba bashoramari bishimiye amahirwe aboneka mu kuhakorera ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages