Ibi byagarutsweho ku itariki 14 Gashyantare 2025 ubwo abiga muri ILPD i Kigali mu mashami ya ‘Diploma in Legal Practice’ na ‘Diploma in Child Justice’ bigishwaga ku bundi buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkinko.
Ni isomo ryatanzwe na Bruce Edwards uri mu bashinze ikigo cyitwa Edwards Mediation Academy gikemura impaka mu buryo bw’ubuhuza kiri muri California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Edwards usanzwe uzobereye ubuhuza bwunga yabwiye abo banyeshuri ko iyo nzira ari imwe mu zitanga umuti urambye kuko abari bafitanye amakimbirane uretse no kuba boroherwa no kuyakemura banasigara biyunze kandi bikagabanya ibirego bitegereje kuburanishwa.
Yagize ati “Ni uburyo bw’inyongera ku mwuga w’abanyamategeko bubafasha gushakira ibisubizo birambye abakiliya babo bidatwaye amafaranga menshi kandi bikozwe mu gihe gito. Bituma umubare w’ababona ubutabera wiyongera uko bikwiye kuko mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda uhasanga umubare w’imanza zitegereje kuburanishwa ari nyinshi. Ibyo bivuze ko abacamanza baba barabuze umwanya uhagije wo kwita kuri ibyo birego uko bikwiye.”
Edwards yongeyeho ko uretse ubuhuza hagati y’abafitanye ibibazo mu buryo bwo kubikemura hatisunzwe inkiko hari n’uburyo bwitwa ‘plea bargaining’ aho abantu bakoze ibyaha cyane nk’abaguye mu ikosa bwa mbere batakambira urukiko bagahabwa ibihano bisubitse bakikosora aho kujyanwa mu magororero.
Uwicyeza Bernadette uri mu bahawe iryo somo yavuze ko yasobanukiwe uko ubuhuza bugomba gukorwa bitandukanye n’uko akenshi abantu babwumva.
Yagize ati “Akenshi Abanyarwanda usanga ubuhuza babufata nko guhuza abantu bakagirwa inama y’uko babigenza ariko namenye ko uruhare rw’umuhuza ari ugufasha abantu bakaganira bakagira uburyo babona ibintu bigatuma bo ubwabo bifatira umwanzuro bagashaka igisubizo. Ni uguha abantu umwanya wo kuganira bakagira icyo bageraho kuko ni bo baba bazi ibibazo byabo n’aho bituruka.”
Ibyo kandi bijyana no kuba ubuhuza ari umuhango ugizwe n’ibikorwa bitandukanye bifite intambwe zigomba gukurikizwa kugeza ku mwanzuro.
Niyitegeka Jean Marie na we wiga muri ILPD akaba asanzwe ari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco yavuze ko kugira ubumenyi mu kunga abantu hatisunzwe inkiko ari ngombwa cyane mu kugorora.
Ibyo yabishingiye ku kuba bamwe mu bajyanwa mu bigo ngororamuco usanga babiterwa n’amakimbirane yo mu miryango mu gihe ababyeyi babo babashije kungwa byabafasha mu kwita ku gutanga uburere bwiza noneho abana babo ntibisange mu mihanda.







Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!