00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 88,21%% barangije amashuri abanza batsinze ibizamini bya Leta

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 August 2026 saa 02:43
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

Urebye umubare w’abakobwa gusa, batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu harebwe umubare wabo gusa batsinze ku kigero cya 89,59%, mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza uyu mwaka ni 276,579 mu gihugu hose bo mu mashuri 3,895. Abahungu bagize ijanisha rya 44,35%, mu gihe abakobwa ari bo benshi ku ijanisha rya 55,65%.

NESA yatangaje ko abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 149.015, mu gihe abatsinze ari 85,70%.

Uyu mubare w’abatsinze wariyongereye bigaragara kuko mu mu mwaka ushize wa 2024/25 bari batsinze ku ijanisha rya 64%.

Urebye umubare w’abakobwa gusa, batsinze ku ijanisha rya 82,62%, mu gihe abahungu na bo harebwe umubare wabo gusa batsinze ku ijanisha rya 89,8%.

Ufashe abanyeshuri bose batsinze bajya mu mwaka wa mbere, 17412 ni bo bahawe imyanya mu mashuri biga babamo mu gihe abarenga 226546 bakaziga mu mashuri biga bataha.

Mu bajya mu wa kane w’ayisumbuye biga uburezi rusange, 18944, abaziga bataha ni 57276, abashyizwe mu mashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro ni ibihumbi 260098 abaziga bataha ni ibihumbi 17.

Abiga inyigisho mbonezamwuga ni 7497, baziga babayo, naho 148 bakaziga bataha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu byiciro byombi bagaragaje umusaruro mwiza, ndetse ko imibare yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, kuko biyongereyeho abarenga ibihumbi 50.

Ati “Iyo abanyeshuri ari benshi no gutsinda kwabo bikaba byiyongereye, birumvikana ko bigira uruhare mu kugena amashuri abanyeshuri baherezwamo.”

Icyakora, yavuze ko hagomba kunengwa imyitwarire mibi yagaragaye kuri bamwe yo gukopera no gukopezanya, ndetse ko ababagizemo uruhare bose bagomba kubihanirwa.

Ati “Hagaragaye gukopera no gukopezanya, kandi aho byagaragaye uwabigizemo uruhare wese tuzamuhana hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta. Abakekwaho gukopera amanota yabo ntituyabaha uyu munsi, ahubwo tubanza gukora iperereza ryimbitse.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yagaragaje ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bagaragaje gutsinda ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’umwaka ushize.

Nko mu bizamini bisoza amashuri abanza, yagaragaje ko mu 2024 abana bari bafite hagati y’amanota 30% na 40% bari ibihumbi 10 birenga, ariko muri uyu mwaka baragabanyutse baba ibihumbi bine.

Yakomeje ati “N’abari bafite hagati ya 40% na 50% mu mwaka ushize bari ibihumbi birenga 41, ariko ubu baragabanyutse baba ibihumbi 27. Byatumye muri uyu mwaka abagira amanota menshi bazamuka kuko kuva ku bafite hagati ya 50% na 60% no hagati ya 90% bagiye biyongera. Bivuze ko ba bandi bavuye mu cyiciro cyo munsi ya 50% bagiye hejuru ya 50%.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages