Intore mu Ikoranabuhanga ni gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda aho ifata abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bafite ubumenyi mu by'ikornabuhanga, bagahugurwa na RISA ubundi bakabohereza hirya no hino mu gihugu ngo bahugure ndetse banigishe abaturage gukoresha ikoranabuhanga.

Kuri ubu iyi gahunda y’intore mu biruhuko yahaye akazi urubyiruko 1100 bari hirya no hino mu gihugu mu turere twose. Bahugura abaturage uko bakwisabira serivisi bakoresheje ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Muhizi, yavuze ko bari kwifashisha Intore mu Ikoranabuhanga kugira ngo babashe kwigisha abaturage benshi gukoresha telefone zabo ngendanwa mu gusaba serivisi zitandukanye binyuze ku ikoranabuhanga.

Yasobanuye ko uru rubyiruko rufasha abaturage kwiyakira zimwe muri serivisi za Leta ku ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko basiragira mu nzego zitandukanye cyangwa ngo bate akazi barimo bajye kuzaka mu nzego z’ibanze.

Ati “ Niba ari ugushaka ibyemezo bisanzwe, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko washatse mbese bya byemezo byose abantu bakenera ku Irembo. Ni muri gahunda yo gufasha abantu ngo be kujya bava mu murima cyangwa mu yindi mirimo ahubwo bakoreshe ikoranabuhanga kugira ngo babone za serivisi bakenera, urwo rubyiruko rero niyo gahunda bakora yo kwigisha abantu ikoranabuhanga be kujya gutonda imirongo ahatangirwa izo serivisi.”

Yavuze ko intego zabo atari uguha akazi urubyiruko nubwo ngo na byo ari byiza, ahubwo ko ari uguhugura abanyarwanda benshi kuko muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi hari harimo ko nibura 60% y’abaturage bazaba bazi gukoresha ikoranabuhanga ku rugero rw’ibanze.

Ati “ Muri iyi gahunda abanyarwanda bamaze guhugurwa ni miliyoni isaga ariko umwaka utaha uzajya kurangira twarongereye imbaraga ku buryo abenshi bazaba bazi gukoresha ikoranabuhanga. Ubu ngubu twatangiye dutinze kubera amikoro; ubu turi munsi ya 30% ariko umwaka utaha turashaka kugera hejuru ya 50%.”

Yavuze ko bari gukorana n’inzego z’ibanze kuva ku Karere kugera ku Kagari ku buryo abaturage benshi bamenya iyi gahunda bakanabisaba ku buryo urwo rubyiruko rubigisha gukoresha telefone basabiraho serivisi zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga.

Kuri ubu mu Rwanda hose habarurwa urubyiruko ruri muri gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga rugera ku 1100 uyu mwaka ukazarangira rugeze ku 1500 mu gihe umwaka utaha na none haziyongeraho abandi benshi kugira ngo barusheho kwegera abaturage no kubigisha uko bakwisabira serivisi zitandukanye bakoresheje telephone ngendanwa.

Abanyarwanda basaga miliyoni bamaze kwigishwa uko basaba serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga
Abanyarwanda basaga miliyoni bamaze kwigishwa uko basaba serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga
Gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga bikomeje gushinga imizi mu Rwanda
Gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga bikomeje gushinga imizi mu Rwanda
Umubare w'abahuguwe ku buryo bashobora gusaba serivisi bakoresheje ikoranabuhanga uzikuba umwaka utaha
Umubare w'abahuguwe ku buryo bashobora gusaba serivisi bakoresheje ikoranabuhanga uzikuba umwaka utaha
Abaturage bishimira ko ikoranabuhanga ryatumye badasiragira basaba serivisi
Abaturage bishimira ko ikoranabuhanga ryatumye badasiragira basaba serivisi