Abo bagabo ni Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25, batuye mu Mudugudu wa Gahamba mu Kagali ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje, Samvura na Habiyambere bashimutiwe ahitwa Gasheke, mu kilometero 1.5 winjiye ku butaka bwa Uganda.
Polisi yakomeje iti "Bari batashye ibirori bya batisimu y’umuhungu w’inshuti yabo yitwa Muhwezi Silver. "
"Aba banyarwanda babiri bari babanje kuburirwa n’inshuti zabo kutajya muri Uganda zitinya ko byaba ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga. Nyamara babirenzeho bavuga ko bagomba kwitabira ubutumire bwa Muhwezi."
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.



















TANGA IGITEKEREZO