Ni inama izabera i Rubavu kuri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki 12-13 Kanama 2026 aho izitabirwa n’ababarirwa muri 300.

Iyi nama itegurwa na RIBO igiye kuba ku nshuro ya gatanu ndetse kuri iyi nshuro uretse abo muri Afurika by’umwihariko mu Karere n’abo mu Burasirazuba bwo Hagati bazaba bazayitabira.

Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho muri RIBO, Kananura Derrick yabwiye IGIHE ko iyo nama kuva mu 2022 yatangiye igamije kuzamura urwo rwego kuko mu Rwanda harimo icyuho ku bikorwa bihuza abakora muri urwo rwego.

Ati “Abahuza mu by’ubwishingizi mbere ntitwari dufite aho duhurira ngo tuganire ku iterambere ryacu. Twashatse uko twajya duhura ngo tuganire n’abandi bari mu rwego rw’imari bose ndetse turebe udushya twakongera mu mikorere yacu.”

Yagaragaje ko insanganyamatsiko izibandwaho mu bizavugirwa muri iyo nama ari icyizere, kongerera imbaraga abakora muri urwo rwego no gushaka ibisubizo birambye bihuye n’intego z’Igihugu.

Impamvu ni uko serivisi z’ubwishingizi ari ikintu kiri tekiniki kandi kirimo ingingo nyinshi ku buryo kumenya sosiyete itanga ibihuye n’icyo umukiliya akeneye no kubyumva neza bisaba undi muntu ubyumva neza ujya hagati.

Ati “Ubwishingizi ubwabwo ni ikintu kiri tekiniki cyane bisaba ko ubugura abyumva neza. Ibyo turabibafasha bakagirana amasezerano n’ikigo cy’ubwishingizi bayumva noneho bigakumira ya makimbirane ajya avuka umukiliya avuga ko yishyuye ubwishingizi ariko bukaba bwanze kumugoboka nyamara ikibazo ari uko yaguze ibyo atumva neza.”

RIBO yashinzwe mu myaka irenga 15 ishize kuri ubu ikaba ibarizwamo ibigo 17.

Mu Karere no ku ruhando rwa Afurika muri rusange bigaragara ko RIBO igifite intambwe nyinshi zo gutera kuko hari izindi ngaga zimaze imyaka 50 mu gihe yo yatangiye gukora bigaragara mu myaka 10 ishize.

Abahuza mu bwishingizi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bagiye guhurira mu Rwanda
Abahuza mu bwishingizi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bagiye guhurira mu Rwanda